Kenya West yatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza, yavuze aburyo ababyeyi be bashatse gukuramo inda ye

7,746
Kwibuka30
A tearful Kanye West launches presidential campaign with rambling ...

Nyuma yo kwemeza ko aziyamamariza kuyobora igihugu cya Leta Zunze ubumwe za Amerika, umunyamuzika Kenye West yatangiye ibikorwa byo kwiyamamza mu buryo budasanzwe.

Umahanzi w’icyamamare Kanye West yatangije ku mugaragaro ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu matora ateganyijwe mu kwa 11, yatangiriye ahitwa Charleston muri leta ya South Carolina.

West w’imyaka 43, ariyamamaza aciye mu ishyaka rye yise “Birthday Party”.

Muri icyo gikorwa, uyu ‘muraperi’ yagaragaye avuga ku byemezo bya politiki asa n’utateguye, anengana umujinya ibintu birimo gukuramo inda na Harriet Tubman wabishyigikiye kera.

Abantu benshi bakomeje kwibaza niba uku gushaka kwiyamamaza kwe ku munota wa nyuma, ahubwo atari umugambi wo kumenyekanisha ibikorwa bye bya muzika.

Ibyabereye Charleston ntibyemeza neza neza niba aziyamamaza koko. Gusa ubutumwa yashyize kuri Twitter ku wa gatandatu – ariko akaza kubusiba, yavuze ku ndirimbo zigize ‘album’ ye nshya – bwongereye gushidikanya.

Kwiyamamaza kwe kwabereye mu nzu mberabyombi yakira ubukwe muri uyu mujyi, byari biteganyijwe ko hemererwa abatumiwe gusa, ariko urubuga rwa internet rwo kwiyamamaza kwe ntaho rufite abantu bashoboraga kwiyandikisha cyangwa kumenyesha ko bazaza.

Kanye West holds first presidential campaign rally in South ...

Ibyo yavuze mu kwiyamamaza kwe

Yagaragaye inyuma ku mutwe we yiyogoshesheje handitsemo “2020” yambaye n’umwenda w’ubwirinzi udatoborwa n’amasasu, yavugishaga abaje nta ndangururamajwi afite.

Kwibuka30

Nta n’indangururamajwi zari zihari, byatumye kenshi West asaba abitabiriye guceceka kugira ngo yumve ibibazo bamubaza.

Hato na hato hari aho yageraga akarira

Yageragaho Akarira

Hari aho yageze atangira kurira ari kuvuga ibyo gukuramo inda, avuga ko ababyeyi be bari hafi kuvanamo inda ye; ati: “Kanye West ntiyari kubaho, kuko data yahoraga ahuze”.

Yongeraho ati: “Nanjye nari hafi kwica umukobwa wanjye…niyo umugore wanjye [Kim Kardashian West] yaba ari bunte nyuma yo kuvuga ibi, yabyaye North ntabyifuza.”

Gusa, yongeyeho ko gukuramo inda byakomeza kwemerwa n’amategeko, ariko hakabaho ubufasha bw’amafaranga ku babyeyi bibarutse – avuga ko “buri wese wabyaye yahabwa miliyoni y’amadorari”.

Mu wundi mwanya, yabaye nk’uvuga akoresheje ‘rap’ bitunguranye, kuri Harriet Tubman, umugore wo mu kinyejana cya 19 wari impirimbanyi y’uburenganzira bwo gukuramo inda.

West watangaje ko aziyamamaza tariki 04 z’uku kwezi kwa karindwi, yamaze gucikanwa n’igihe ntarengwa cyo kwemererwa kujya ku rupapuro rw’itora rya perezida muri leta nyinshi za Amerika.

Akeneye kubona imikono myinshi y’abantu kugira ngo ashyirwe ku rupapuro rw’itora mu zindi leta.

Mu cyumweru gishize, yemerewe kujya ku rupapuro rw’itora muri leta ya Oklahoma, leta ya mbere yabonyemo ubwo burenganzira mbere y’igihe ntarengwa.

Kugira ngo ibi abigereho no muri leta ya South Carolina, akeneye kubona imikono 10,000 bitarenze saa sita z’amanywa (biraba ari saa mbiri z’ijoro mu Burundi no mu Rwanda) uyu munsi ku wa mbere.

Leave A Reply

Your email address will not be published.