Kenya: Yifashishije ikoranabuhanga, Raila Odinga yashyikirije ikirego cye urukiko rw’ikirenga

8,178
Kwibuka30

Mu gihe haburaga amasaha make gusa ngo igihe kimusige, Raila Odinga uherutse gutsindwa amatora muri Kenya yatangaje ko amaze gushyikiriza ikirego cye urukiko rw’ikirega.

Bwana Railla Odinga uherutse gutsindwa mu matora ya perezida mu gihugu cya Kenya amaze gushyikiriza ikirego cye urukiko rw’ikirenga aho agaragaza akarengane yakorewe mu ibarura ry’amajwi mu matora ya perezida aherutse kuba muri icyo gihugu cya Kenya.

Mzee Odinga Raila avuga ko mu ibarura ry’amajwi ryashyize Bwana Ruto William ku ntebe y’ubuyobozi bw’igihugu cya Kenya ku majwi 50.5% mu gihe we wari ushyigikiwe na perezida Kenyatta yabonye amajwi 48.9% afite ibihamya byinshi ko habayemo ubujura bw’amajwi bwamukorewe.

Mu kiganiro gito n’itangazamakuru, Bwana Raila Odinga yavuze ko yizeye ubushishozi bw’urukiko rw’ikirenga kandi ko nta kabuza amatora azateshwa agaciro.

Kwibuka30

Ibitangazamakuru byo muri Kenya byavuze ko bamwe ma barwanashyaka bazindukiye ku cyicaro cy’urukiko rw’ikirenga mu ghe abandi buzuye ku cyicaro cya komisiyo y’amatora.

Mu gihe Raila Odinga ari gushykiriza ikirego cye mu rukiko rw’ikirega, Bwana RUTO watangajwe nk’uwatsinze amatora, akomeje guha ibiganiro ibitangazamakuru binyuranye aho ari kuvuga imigabo n’imigambi bye mu guteza imbere imibereho y’Abanyakenya mu gihe azaba amaze kwicara ku ntebe y’ubuyobozi bw’iki gihugu.

Urukiko rw’ikirenga ruramutse rwanzuye ko ibyavuye mu ibarura ry’amajwi biseswa ntibyaba bobaye ku nshuro ya mbere.

Leave A Reply

Your email address will not be published.