Kera kabaye, King James yisobanuye ku buriganya ashinjwa

496
Kwibuka30

King James umaze iminsi avugwaho amakuru yo kwambura no kuriganya umupasitoro yavuye imuzi ikibazo cye n’umushinja, anavuga ko Blaise yari afite umugambi wo kumufungisha.

Mu minsi mike ishize nibwo umu pastori witwa Blaise Ntezimana yanyujije ubutumwa kuri Twitter asaba perezida wa Repubulika kumurenganura nk’uko abikorera abandi banyarwanda nyuma y’aho Ruhumuriza James uzwi cyane nka King James amuriganije amafaranga.

Pastor Blaise uba mu gihugu cya Suede, yakomeje avuga ko hari amafaranga yahaye King James ngo bakore uruganda rwa Kawunga ariko undi we arayarya ntiyakora ibyo bumvikanye, ni ikibazo na minisitiri Dr Abdallah Utumatwishima yinjiyemo ubwe, kuko yavuze ko yagerageje kuvikanisha bano bagabo bombi nyuma y’uko yumvise ikibazo cyabo.

Nyuma y’ibyo byose, Bwana King James yakomeje guceceka ntiyagira icyo atangaza kuri icyo kirego, cyane ko ari umwe mu bantu batajya bavugwa mu bikorwa by’ubwambuzi, ndetse no muri kamere ye akaba atari wa muntu ukunda kugaragara kenshi mu ruhame avuga kugeza ubwo kuri uyu wa kabiri uyu mugabo agiranye ikiganiro na Ukwezi TV agatanga umucyo kuri ibyo aregwa.

King James avuga ko yamenyanye na Blaise bahujwe n’umwe mu bo mu muryango we, avuga ko babanje kubaka ubucuti bukaza gukura, ari na bwo yamenye ko King James afite uruganda rutunganya kawunga, akifuza ko bafatanya kurwagura kuko rwari rukiri ruto, yagize ati:”Yatangiye kubinsaba kuko nari nsanzwe nkora njyenyine, ariko numva ni n’igitekerezo cyiza, cyo kwagura ibikorwa n’uburyo yabivugaga ko dushobora kwagura ibikorwa, birangira numvise igitekerezo ari cyiza, araza nyine dutangira gukorana.”

Uyu muhanzi yemera ko batangiye gukorana ku bwumvikane bwa gicuti, badasinye amasezerano, bamara umwaka bakora neza, ariko nyuma iyi business yabo iza kuzamo ibibazo kubera inganda nyinshi zitunganya kawunga zagiye zivuka, bituma urwabo rutangira guhomba.

Ati:Ariko nkagerageza kubimubwira, kuko twaravuganaga cyane, nta munsi washoboraga kwira tutavuganye kuri telefone, nkagenda mubwira nti ‘ibintu njye ndabona birimo bigenda bikomera’.”

Kwibuka30

King James avuga ko we ubwe yanateye intambwe agasaba Blaise ko bahagarika iyi business yabo, bakaba bagurisha uru ruganda, ariko akamubera ibamba.

Ati:Ndamubwira rero nti ‘njye ndananiwe pe’, ni bwo twabiganiriye nk’abavandimwe, mba muhaye uruganda, atangira kurukoresha, yarukoresheje nk’amezi arindwi.”

Ngo nyuma yaje kumubwira ko na we bimunaniye, yongera kumusaba ko barugurisha, akabyemera ariko bakaba barabuze umukiliya.

King James avuga ko uyu Blaise yanamubwiye ko inguzanyo yatse muri Sweden ikomeje kumuremerera, ndetse akamwemerera ko yajya amubonera 1/2 cy’ayo yishyuraga buri kwezi, akamusaba ko yakongeraho macye, akabyemera, ndetse agatangira no kuyamuha.

Ati:Nayamuhaye ukwezi kumwe, mu kundi kwezi bitegura kuyashyiraho, nahise mbona RIB impamagaye.”

Uyu muhanzi avuga ko ubwo yitabaga kuri RIB yasobanuye imiterere y’iki kibazo, ndetse anagaragaza amafaranga yagiye yoherereza uyu bari bafatanyije ubucuruzi, ndetse n’ibimenyetso bigaragaza amafaranga yagiye akura muri uru ruganda ubwo ari we warucungaga.

Ati:Ibyo byabaye ibintu byamfashije cyane, ubu mba mfunze rwose, kuko we yaregaga ko njye namwambuye cyangwa namutekeye umutwe. Naragiye ngaragaza ibintu byose uko biteye, bamugira inama ko twakwicara icyo kibazo tukagikemura, cyane ko uruganda ruracyahari, uruganda ntaho rwagiye.”

King James avuga ko na we yatunguwe no kuba uyu bakoranye ubucuruzi mu buryo bwa kivandimwe yaragiye kumurega, ati “Na n’ubu ntabwo ndabyakira, na we narabimubwiye.”

Leave A Reply

Your email address will not be published.