KERA KABAYE AMAKURU Y’UBURWAYI BWA CASERI MAMA WA BEYONCE AMARANYE IGIHE YAGIYE HANZE.


Nyuma yo gusohora igitabo kivuga ku buzima bwe yari amaze iminsi yandika, hamenyekanye ko Tina Knowless arwaye kanseri.
Tina Knowless ubyara Beyonce Knowless yatangaje iby’uburwayi bwe bwa kanseri y’ibere mu gitabo yashyize hanze, akaba yaracyise “Matriarch”.
Mu byo yanditsemo, harimo ko yashakaga gusohora iki gitabo kirimo bimwe mu byaranze ubuzima bwe ku ya 4 Kamena 2024, ari kumwe n’umukobwa we Beyonce, akina n’umwuzukuru we Rumi i Hamptons aho umuryango wa Jay-Z utuye, mu rwego rwo kugaragaza icyo avuga ko ari ikimenyetso cy’ibyishimo ku bagore b’abirabura.
Yakomeje avuga ko ubwo yendaga guhamagara umukobwa we Beyonce ngo amumenyeshe, uyu mugore w’imyaka 71, yibutse ko yari afitanye gahunda na muganga, bagasuzuma amabere ye, mu rwego rwo kureba niba nta kibazo yaba afite, mu gihe yaherukaga gukoresha iri suzuma muri 2022, akaba yarizeraga ko ntakibazo afite.

Impamvu yari yasabye ko hakorwa isuzuma, ni uko abaganga basanze nyababyeyi yaregeranye cyane, kimwe mu bimenyetso by’iyi kanseri y’amabere. Ibi kugira ngo byemezwe byasabaga ko asuzumwa ibyo bice byose, bakareba uko bihagaze. Mu gitabo cye, uyu mugore akomeza avuga ko yanze kubibwira abana be ataramenya neza niba haba hari ikibazo afite.
Ubwa mbere ajyayo, avuga ko yatashye adasuzumwe, bigasaba ko ajyayo bwa kabiri, ari nabwo yasuzumwe, agategereza ko muganga yazamuhamagara mu gihe yamusangana ubwo burwayi. Ntibyasabye igihe kinini kuko yaje guhamagarwa, koko ibyo yakekaga, agasanga riko bimeze, bigatuma ahitamo kubishyira muri iki gitabo, dore ko yabaye impamvu yatumye atamurika iki gitabpo umwaka ushize.
Asoza agira inama bagenzi be bahuje uruhu rwirabura kutirara, mu gihe umuganga umwe ababwiye ibijyanye n’impungenge ku burwayi bwabo, ahubwo bakihutira kwisuzumisha, kuko rimwe na rimwe amazi ashobora kurenga inkombe.
Comments are closed.