“Keretse nibadushotora, naho ubundi nta gahunda yo gufata Kinshasa ihari” Gen. Sultan Makenga
Umugaba mukuru w’ingabo za M23 General Sultan Makenga yavuze ko umutwe ayobora udafite gahunda yo gutera no kwigarurira umurwa mukuru Kinshasa, keretse gusa Leta ya Congo ikomeje kubashotora no kubenderanya.
Mu kiganiro kidasanzwe umunyamakuru w’umubiligi Bwana Alain Destexhe, uyu akaba yarabaye Senateri mu Bubiligi akaba n’Umunyamabanga Mukuru w’Abaganga Batagira Umupaka (MSF) yagiranye n’umugaba mukuru w’ingabo za M23, ingabo zimaze igihe zarigaruriye imijyi ikomeye nka Goma na Bukavu, Gen. Sultan Makenga yasubije ibibazo byinshi bijyanye n’umutekano wo mu karere n’uduce umutwe wa M23 wigaruriye.
Muri icyo kiganiro, umunyamakuru yabajije Gen. Sultan Makenga uyoboye urugamba rwa M23 imaze imyaka ihanganyemo na FARDC niba uwo mutwe ufite gahunda zo gukomeza imirwano kugeza ku murwa mukuru Kinshasa, undi amubwira ko iyo gahunda idahari, yagize ati:”Twe nka M23 nta gahunda yo gufata umurwa mukuru Kinshasa dufite, icyakora Leta ya Tshisekedi n’abambari be nka wazalendo nibakomeza kudushotora ntituzabyihanganira, tuzarwana kugera i Kinshasa mu murwa mukuru“
Uyu mugabo benshi bavuga ko agira amagambo make ndetse ko adakunze kuganira n’itangazamakuru, yavuze ko usibye Kinshasa, nta n’ubwo bigeze bagambirira gufata umujyi wa Goma ko ahubwo babitewe n’ubushotoranyi bwa Leta ya Congo, ati:”Ntabwo twari dufite gahunda yo kwinjira no kwigarurira umujyi wa Goma, twabitewe n’ubushotoranyi bwa FARDC, twajyaga kubona tukabona baraduteye, natwe ntabwo twari guceceka twagombaga gukurikirana umwanzi ku buryo tumwambura ubushobozi bwo kudutera, ni uko twafashe umujyi wa Goma”
Yakomeje avuga ko n’umujyi wa Bukavu bawuteye barawufata kubera ko ariho ibitero bibatera byaturukaga, bityo rero ko batari kubyihanganira, ati:”Tumaze gufata Goma, ingabo za Leta zifatanije n’ingabo z’Abarundi zakomeje kudutera, zakiraga ubufasha bw’intwaro n’ibiryo biturutse ku kibuga cy’indege cya Kavumu, badusunikiye kurwana dushaka gufata ikibuga cy’indege, dukomerezaho Bukavu”
Ku kibazo cy’impamvu nyamukuru we n’abarwanyi be beguye intwaro bagatera igihugu, uyu mu general yavuze ko Leta ya Congo yashakaga kumurimburana n’ubwoko bwe, ati:”Ntabwo twari kwicara ngo tureke baturimbure tutagize icyo dukora! Biteye isoni n’agahinda kuba Isi iri aha hanze yirengagiza ibi.“
Yakomeje abwira uwo munyamakuru ati: “Wowe ubwawe wiboneye ejo i Nturo (muri Masisi) uburyo umudugudu wose watwitswe gusa kuko ngo wari utuwe ahanini n’Abatutsi. Tugomba guhangana tugatsinda urwango rushingiye ku ngengabitekerezo y’amoko tugashyira imbere ubwiyunge.”
(Inkuru ya MUKAMISHA Mariam/indorerwamo.com)
Comments are closed.