Kicukiro: Babiri baguye mu mpanuka ikomeye y’imodoka abandi batanu barakomereka

335

Hafi saa moya z’umugoroba kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Nzeri 2024, Kicukiro Centre uvuye ku muhanda ugerekeranye umanuka werekeza i Gikondo, ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso yagonze imodoka na moto abantu babiri bahasiga ubuzima abandi barakomereka ndetse n’ibinyabiziga birangirika.

Umuvugizi wa Polisi Ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi yatangarije Kigali Today dukesha iyi nkuru ko iyi mpanuka yaturutse ku kuba umushoferi wari utwaye ikamyo yabuze feri maze agonga ibindi binyabiziga byari imbere ye.

Ati “Abantu babiri bahasize ubuzima, abandi tumaze kumenya bakomeretse ni batanu, batatu, muri bo bakaba bakomeretse bikomeye ndetse hangiritse imodoka eshatu na moto ebyiri”.

SP Kayigi avuga ko abakomeretse bashobora kwiyongera kuko ibikorwa by’ubutabazi bigikomeje kugira ngo bagezwe kwa muganga.

SP Kayigi avuga ko Polisi ifatanyije n’inzego z’ubuzima babanje ibikorwa by’ubutabazi kurira ngo abakomeretse nitabweho uko bikwiye n’abaganga.

Comments are closed.