Kicukiro: Habaye impanuka yatwaye ubuzima bw’umunyegare

Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu taliki ya 3 Mata 2025 ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo, mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Gahanga, habereye impanuka ya moto yagonze umugabo witwa Ngiruwonsanga wari utwaye igare ahsaiga ubuzima.
Abari aho iyo mpanuka yabereye babwiye indorerwamo.com ko iyo mpanuka ishobora kuba yatewe n’umuvuduko mwinshi wa motari winjiye mu kaboko ka Bwana Nguruwonsanga Donatien wari utwaye igare maze aramusekura bikomeye. Nyuma yo kugongwa, Bwana Ngiruwonsanga uri mu kigero cy’imyaka 53 y’amavuko, yahise yihutanwa ku bitaro bya kaminuza y’u Rwanda ishami rya Kigali (CHUK) ariko biranga biba iby’ubusa kuko yaje kugwa muri ibyo bitaro akihagera.
Nyuma yo kugonga umunyegari, biravugwa ko uwo mumotari yahise ahunga kugeza ubu akaba ataramenyekana, umubiri wa Bwana Ngiruwonsanga Donatien ukaba ukiruhukiye mu bitaro bya CHUK.
Ni kenshi Polisi y’u Rwanda yagiye igira inama abamotari ndetse n’abandi batwara ibinyabiziga kwirinda ku muvuduko wo hejuru kubera ko bishobora guteza impanuka yatwara ubuzima bw’abantu, ariko kugeza ubu hari abatabyumva ugasanga bari kugendera ku muvuduko uri hejuru no mu nzira zisanzwe zinyuramo ibinyabiziga byinshi.
(Inkuru ya Habimana Ramadhan/ indorerwamo.com)
Comments are closed.