Kicukiro: I Masaka hagiye gutangizwa agasobanuye gakorwa imbonankubone.

1,899

I Masaka hagiye gutangizwa igikorwa cy’agasobanuye kazajya gakorwa imbonankubone.

Ubusanzwe bimenyerewe ko mu buryo buvuguruye abasobanuzi bakoragamo umurimo wabo, hifashishwaga icyumba cyihariye kirimo ibikoresho bakenera, ariko bakabikora ntabantu bahari. Ibi byatangiye gukoreshwa cyane mu myaka ine ishize, icyorezo cya COVID-19 kibabera imbogamizi yatumye bakomeza kubikora gutyo, maze filime zisobanuye mu kinyarwanda zikajya zicururizwa hirya no hino ku ba Dj bakorera ku mihanda, abazwi nka united street promoters.

Nyuma y’aho abasobanuzi bamwe na bamwe batangiye kwishingira imbuga zabo bacururizaho filime, zimwe zikaba zishyurwa, izindi zitishyurwa bigendanye n’amahitamo yabo. Muri iki gihe ibikorwa byo guhuriza abantu mu nzu mberabyombi filime zigasobanurirwa abantu bahari, byaratangiye ndetse bimaze no gukwirakwira mumujyi wa Kigali, bikaba bikomeje kwakirwa neza n’abakunzi b’Agasobanuye.

Mu rwego rwo gukomeza gukwirakwiza iyi gahunda, i Masaka ahazwi nka Spiderman Games Center, guhera tariki 12 Nyakanga, 2024 hazatangizwa iki gikorwa cyateguwe na novie jamnights, ku ikubitiro hakazakora abasobanuzi barimo Didier na Cyotsi, guhera saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba(18h30).

Abateguye iki gikorwa bavuga ko ubaye umwanya mwiza wo gufasha abakunzi b’Agasobanuye batuye Kabuga, Masaka, Rusororo n’abegereye ibyo bice barimo n’abatuye i Rwamagana dore ko ari ahantu heza ndetse hanaborohereza gutaha. Bakomeza kuvuga kandi ko bahisemo umunsi wo kuwa gatanu nimugoroba kuko uba ari intangiriro za Weekend kandi abenshi bakaba bakunda kuwutangira bakora cyangwa berekeza ahatuma baruhuka mu mutwe ariko kandi bakanishimira ibyo bahasanze.

Agasobanuye ni kimwe mu bikorwa biruhura ababikurikira, bakanabyishimira bitewe n’buryo abasobanura babikora. Bivugwa ko abarenga miliyoni eshanu mu Rwanda hose bareba agasobanuye cyane kurusha filime zidasobanuye.

Comments are closed.