Kicukiro: Siborurema wari umaze iminsi 2 gusa avuye i Wawa yarashwe azize ubujura

Umupolisi yarashe Siborurema Jean Pierre w’imyaka 41 nyuma y’uko yari amaze kwiba mu rugo ruri mu Karere ka Kicukiro, nyir’urugo agatabaza abanyerondo, nabo bakahagera bari kumwe na Polisi, bajya kumufata agashaka gutema umwe mu banyerondo, umupolisi akamurasa.
Byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kigarama mu Mudugudu wa Mburabuturo mu Kagari k’Amajyambere.
Uyu Siborurema yari amaze iminsi ibiri avuye i Iwawa kugororwa nabwo kubera ibikorwa by’ubujura.
Mu masaha Saa Munani z’ijoro nibwo yagiye kwiba mu rugo rw’umusore uba wenyine, yica urugi arinjira atwara ikofi irimo amafaranga n’ibyangombwa, smartphone ebyiri, mudasobwa imwe, inkweto, ipantalo n’ishati.
Nyiri urwo rugo abonye hari umuntu winjiye mu nzu ye, yahise atabaza irondo naryo rihamagara Polisi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko ubwo aba bashinzwe umutekano babonaga Siborurema, yirukanse agana mu gishanga.
Ati “Abanyerondo batabaje Abapolisi bo kuri Station ya Kigarama, bifatanya n’irondo mu kumukurikira bageze ku gishanga ashyira hasi ibyo yari yibye afata umupanga ajya gutema umwe mu bagize irondo, Umupolisi ahita amurasa, arapfa.”
Amakuru dukesha “Igihe” avuga ko atari ubwa mbere uyu mugabo agaragaye mu bikorwa by’ubujura. Abamuzi bavuze ko kuva mu 2016, nta mezi yashiraga adafashwe yibye.
Nko kuva muri Gicurasi 2017 kugera muri Werurwe 2018, yamaze amezi icyenda afunzwe kubera ubujura.
Mu 2018 nabwo yarafashwe afungwa by’igihe gito, ahita ajyanwa kugororerwa i Iwawa ahamara umwaka. Akivayo, yongeye gufatirwa mu bikorwa by’ubujura, afungirwa i Mageragere aho yamaze imyaka ibiri, hagati ya Kamena 2020 na Kamena 2022.
Akiva muri Gereza, nabwo yongeye gufatirwa mu bikorwa by’ubujura, ajyanwa i Iwawa.
Umuvugizi wa Polisi yongeyeho ko uyu Siborurema yari umwe mu batashye ku wa 7 Werurwe 2025 avuye kugororerwa mu kigo cya i Iwawa kubera ubujura no gukoresha ibiyobyabwenge.
ACP Rutikanga yahaye ubutumwa abajya kugorororerwa i Iwawa, ko bakwiriye gukoresha ayo mahirwe n’ubumenyi bahabwa, mu bibafitiye akamaro aho kwishora mu bikorwa bidakwiriye.
Ati “Kugorororerwa i Iwawa ni igihe cyo guhabwa ubumenyi bubafasha guhindura imico mibi ariko bikabaha n’ububasha bwo kuba muri sosiyete bakora ibikorwa biyifitiye akamaro nabo bibafitiye akamaro. Abongera kwijandika mu bikorwa by’ubujura n’ubundi bugizi bwa nabi, ntabwo bazigera bihanganirwa.”
Ibyo uyu mugabo yari yibye, birimo mudasobwa, smartphone ebyiri, inkweto n’imyenda, byafashwe kugira ngo bizashyikirizwe nyirabyo.
Comments are closed.