Kigali: Abanyonzi 2 bagonzwe n’imodoka ya Fuso yataye umuhanda bahita bitaba Imana.

6,890

Abanyonzi babiri bagonzwe n’imodoka bahita bitaba Imana, abanyamaguru batatu barakomereka bikabije, mu mpanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite ibirango bya RAC016 G yataye umuhanda, ikaba yabereye mu Murenge wa Gatsata, Akagari ka Nyamugari, Umudugudu w’Akarubimbura, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Ukuboza 2022 Akarere ka Gasabo.

Umuvugizi wa Polisi Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere, avuga ko abapfuye ari Ndahayo Ibrahim w’imyaka 25 na Gatera Gaspard w’imyaka 32, hakomereka bikomeye uwitwa Bizimana Pierre w’imyaka 25 na Uwisanze Henriette w’imyaka 32 wagendaga n’amaguru hamwe na Munyaneza Jean Paul na we wagendaga n’amaguru wakomeretse byoroheje.

Abitabye Imana bahise bajyanwa ku bitaro bya Kacyiru (RFL), naho abakomeretse bajyanwa mu bitaro bya CHUK.

SSP Irere yatangarije Kigali Today dukesha iyi nkuru ko iyi mpanuka yatewe n’uko umushoferi witwa Ntabareshya Evariste bahimba Mujogozi, wari utwaye iyi modoka yumvise ikintu gituritse, yanga guhagarara akomeza kugenda imodoka igonga abari ku ruhande rw’umuhanda.

Ati “Twabajije Tandiboyi (Turn-Boy) atubwira ko hari ikintu cyaturitse umushoferi yanga guhagarara arakomeza aragenda, ariko noneho imodoka ntiyaba akibasha kuyiyobora mu muhanda uko bikwiye kuko yari ipakiye amasaka iyavanye Gatuna, ihita iyoba umukono ijya aho abanyamaguru baca nibwo yagonze abo bantu”.

Icyateye iyo mpanuka SSP Irere avuga ko bishobora kuba byaturutse kuri icyo cyuma cyacitse, ndetse n’uburambe bucye bw’uyu mushoferi kuko ngo atari asanzwe atwara imodoka.

SSP Irere avuga ko hagikorwa iperereza ku cyateje impanuka, kuko shoferi yahise atoroka, bakaba bakomeje kumushakisha.

Abatwara ibinyabiziga yabageneye ubutumwa bwo kubahiriza amategeko y’umuhanda, ndetse bakabanza kugenzura niba ibinyabiziga batwaye nta kibazo bifite kugira ngo bidateza impanuka.

Avuga ko Polisi izakomeza gukora ubukangurambaga bwa Gerayo amahoro kugira ngo abantu bamenye ko kugenda mu muhanda bisaba ubwitonzi, kandi ko bisaba kuba uzi gutwara ikinyabiziga neza.

(Raissa Rukotana. U)

Comments are closed.