Kigali: Kontabure na DAF b’umurenge wa Kigali bafatiwe mu cyuho bakira ruswa
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Mutware Francois ushinzwe imari n’ubutegetsi mu Murenge wa Kigali na Uwimana Jean ushinzwe icungamutungo, nyuma yo gufatirwa mu cyuho bakira ruswa kugira ngo uwari ufite isoko yongere arihabwe.
Abo bayobozi bombi bafungiye kuri Sitasito ya RIB ya Nyarugenge n’iya Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Bombi bafashwe umwe yakira amafaranga y’u Rwanda 200.000 undi yakira 100.000, kugira ngo uwari warahawe isoko yongere arihabwe.
RIB irashimira abaturage bamaze kumva ububi bwo guhishira ruswa bagatanga amakuru kugira ngo abishora muri icyo cyaha bagezwe imbere y’ubutabera.
Urwo rwego rukomeza kwibutsa abapiganira amasoko bose kutagwa mu mutego w’ababaka indonke ahubwo bajya batangira ku gihe amakuru y’ababaka ruswa.
Comments are closed.