Kigali: Polisi yafashe abagabo babiri bakekwaho gutwara urumogi kuri moto


Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), ryafashe abagabo babiri bakekwaho gutwara ibiro 28 by’urumogi kuri moto.
Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire. Yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko hafashwe Twagirumukiza Enock w’imyaka 23 na Mudahinyuka Jacques w’imyaka 19.
Yavuze ko abakekwa bafashwe baje gucururiza urumogi mu Mujyi wa Kigali. Bafatiwe mu mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Rusororo, mu Kagali ka Nyagahinga, Umudugudu wa Cyugamo ku wa Kabiri tariki ya 14 Ukwakitra 2025, bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
CIP Gahonzire yagize ati: “Bakimara gufatwa bemeye ko uru rumogi bari batwaye ari urwabo bakaba bari barukuye mu Karere ka Kirehe aho rwinjiye muri aka Karere ruvuye mu gihugu cya Tanzaniya runyujijwe mu nzira zitemewe (Panya).
Banatangaje kandi ko bari bafite undi bakorana ari nawe warwinjizaga muri aka Karere arukuye mu gihugu cya Tanzaniya. Bemeye kandi ko bari basanzwe bakora akazi ko gucuruza urumogi aho baruzanaga mu Mujyi wa Kigali bakoresheje moto, bakarugurusha abakiriya babo.”
Polisi y’igihugu ifatanije n’izindi nzego z’umutekano, inzego z’ibanze ndetse n’abaturage yahagurikiye abantu bacuruza ibiyobyabwenge bitandukanye brimo n’urumogi cyane cyane ababyinjiza mu gihugu babikuye mu bihugu by’ibituranyi.
Abaturage baturiye imipaka bibutswa kujya batanga amakuru y’abantu binjiza mu gihugu ibiyobyabwenge ariko bakanirinda no kwishora mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge na magendu.
Polisi kandi irashimira abaturage bakomeje kugira uruhare mu gutanga amakuru, bityo abakekwa bagafatwa ibiyobyabwenge bitarakwirakwira mu baturage.
Ati:“Ni ikimentso cy’imikoranire myiza hagati ya Polisi n’abaturage, ndetse bikanashimangira ko bamaze kumenya ububi bw’ibyobyabwenge, turashishikarizwa gukomeza gutanga amakuru ku gihe ku bantu bazi ko bacuruza ibiyobyabwenge.”
Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali iraburira abantu bumva bazakizwa no gucuruza ibiyobyabwenge kubireka kuko inzego zitandukanye zabahugurukiye kandi ko amayeri yose bakoresha yamenyekanye bityo bakwiye kubereka bagashaka ibindi bakora bibateza imbere.
Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya 20 000 000 Frw, ariko itarenze 30 000 000 Frw.
Comments are closed.