Kigali: Polisi yataye muri yombi abakekwaho kwiba batoboye amazu y’abantu


Mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali haravugwa inkuru y’abagabo 16 batawe muri yombi. Barakekwaho ubujura, aho batobora inzu z’abaturage bakabiba ibikoresho byo mu nzu, abandi bagategera abaturage mu nzira bakabiba telefoni n’ibindi baba bafite.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yahamirije Imvaho Nshya itabwa muri yombi ry’aba bagabo, avuga ko bafashwe ku itariki ku wa Mbere tariki 23 no ku munsi wakurikiyeho ku itariki 24 Kamena 2025.
Yavuze ko bafashwe na Polisi ikorera mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Nduba ifatanije n’izindi nzego z’umutekano, bafatirwa mu Tugari twa Gasura, na Gatumba, mu Midugudu ya Kigufi, na Agasharu.
CIP Gahonzira akomeza agira ati: “Mu Kagali ka Gatumba hafatiwe abakekwaho ubujura 9, nyuma y’aho hari abaturage 2 bo mu Mudugudu wa Agasharu batanze ikirego kuri Polisi bavuga ko hari abajura batoboye inzu zabo babiba ibikoresho birimo na televiziyo.
Abafashwe bose byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Nduba kugira ngo bakurikiranwe.”
Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage bakomeje gutanga amakuru ku bahungabanya umutekano, ibasaba gukomeza ubwo bufatanye, ikaburira kandi abishora mu byaha ko polisi ikomeje ibikorwa byayo byo kubashakisha no kubafata.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire, akomeza agira ati: “Turaburira abishora mu byaha by’ubujura ndetse n’ibindi bihungabanya umutekano kuva mu byaha ahubwo bagafatanya n’abandi mu gukumira no kurwanya ibyaha.
Abakora ubujura baragirwa inama yo kubireka, bagakura amaboko mu mifuka bagakora, kuko imirimo itabuze.”
Polisi y’u Rwanda itangaza ko abantu bumva ko bazatungwa no kurya iby’abandi bavunikiye ko bitazihanganirwa bityo ngo nibashake ibindi bakora kuko ngo ubujura ntabwo buzabahira cyane ko inzego z’umutekano ziri maso.
Comments are closed.