Kigali: RIB yataye muri yombi abantu 13 bari mu kirori batubahirije ingamba zo kwirinda covid-19.

6,803
Kwibuka30

Abakobwa 6 n’abahungu 7 bafashwe mu masasha y’ijoro babyina biteretse inzoga banatumura itabi ritemewe mu Rwanda ryitwa Shisha.

Mu gihe benshi mu Banyarwanda bakomeje guterwa ubwoba n’izamuka r’imibare y’abantu bakomeje kwandura icyorezo cya coronavirus, hari bamwe bakomeje kwigira ba “Ntibindeba” bica amabwiriza Leta yatanze mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo kimaze guhitana abatari bake mu Rwanda.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa gatanu ahagana saa tatu z’ijoro RIB yataye muri yombi abakobwa 6 n’abasore 7 bari bakoraniye mu nzu imwe bari kunywa ibisindisha (Inzoga) ndetse banatumura ubwoko bw’itabi bumaze igihe bwaraciwe mu Rwanda buzwi nka Shisha, ibyo byose bakabikora batitaye ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya coronavirus.

Madame Mukandahiro Hidayat, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge ari naho abo bose bafatiwe, yatubwiye ko bariya basore n’inkumi bari mu kigero k’imyaka 22 na 25 bafashwe barenze ku mabwiriza n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, bafatirwa mu Mudugudu w’Ishema mu Kagari ka Kiyovu.

Twashatse kumenya uburyo ubuyobozi n’inzego z’umutekano bamenye ayo makuru, maze gitifu atubwira ko byose byagizwemo uruhare n’abaturage kuko aribo batanze batanze amakuru maze Ubuyobozi n’inzego z’umutekano bahita bajya kureba koko, basanga aribyo, yagize ati:

Kwibuka30

Hari umuturage atubwiye ko hari abantu benshi bizihiza iminsi mikuru, tujyayo turi kumwe n’Inkeragutabara, n’abandi dukorana. Babyinaga bari mu birori bigaragara biteretse inzoga z’amoko atandukanye bafite na bimwe bibujijwe n’amategeko byitwa shisha.”

Uyu muyobozi avuga ko basanze ‘shisha itemewe’ kuyikoresha ari icyaha, bariya basore n’inkumi bajyanwa mu Rwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Ati Abafashwe bari hagati y’imyaka 22 na 25 nta we uri munsi y’ubukure. Urwo rubyiruko si abo muri Nyarugenge ni ab’ahantu hatandukanye, uyu munsi handuye abantu barenga 200, Covid-19 irahari, urubyiruko ni imbaraga z’igihugu zubaka nibo tureba, ni bo bakwiye gufata iyambere mu kwirinda.”

Leave A Reply

Your email address will not be published.