Kigali: Umurambo w’umuntu utaramenyekana wasanzwe uryamye iruhande rw’inzoga

3,546
Kwibuka30
Hari umurambo w’umuntu utari wamenyekana wasanzwe hepfo y’umuhanda, bawusangana icupa ry’inzoga.

Mu murenge wa Kigali, akagari ka Kigali ku muhanda hasanzwe umurambo w’umugabo wari uryamye iruhande rw’icupa ry’inzoga ,aho abaturage bakekwa ko yaba yishwe n’inzoga yanyoye.

Kwibuka30

Abaturage batangaje ko ibi byabateye ubwoba kuko bitari bisanzwe mu murenge wabo, bavuga ko batamenye imyirondoro y’uyu muntu wari witabye Imana. Ku mashusho yagaragaye kuri Youtube abamubonye bavuze ko batunguwe no kubona uwo muntu batazi yashizemo umwuka kandi nta gikomere na kimwe afite iruhande rwe hateretse icupa ry’inzoga aribyo byatumye bemeza ko ari inzoga nyinshi yari yanyoye.

Ikindi cyabateye ubwoba ni uburyo uyu murambo wamaze igihe kirekire aho kumuhanda ntamuntu uraza kuwuhakura,nubwo bikimenyekana inzego zishinzwe umutekano zahise zitabarira hafi, ugakurwaho. Abaturage basabye ubuyobozi gukomeza kubacungira umutekano kuko bavuga ko muri aka gace ari ubwa mbere habaye ibintu nk’ibi.

Cyato: Bagereranya ibiro by'umurenge wabo na nyakatsi - Kigali Today

Comments are closed.