Kigali: Urubyiruko ruri hagati y’imyaka 20-30 nirwo ruri ku isonga mu bikorwa by’ubujura

5,303

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali yavuze ku kibazo cy’ubujura kimaze iminsi kivugisha abanya Kigali, urubyiruko rurashyirwa mu majwi kuba arirwo rufatirwa muri ibyo bikorwa

Kuri uyu wa mbere taliki ya 17 Mata 2023 ubuyobozi bw’umjyi wa Kigali bwakoranye ikiganiro n’itangazamakuru nka gahunda isanzwe yo kugaragariza abatura abanya Kigali ndetse n’abatura Rwanda ishusho y’umujyi wa Kigali nk’isoko imwe n’ihahiro y’abatuye igihugu.

Muri icyo kiganiro, Meya w’umujyi wa Kigali Bwana Rubingisa Pudence yagarutse ku ngingo ijyanye n’umutekano muke mu mujyi wa Kigali ushingiye ku bujura buciye icyuho bumaze igihe buvugwa n’abatari bake aho abantu benshi bumvikana ko batezwe n’agaco k’amabandi kakamwambura ibyo afite, cyangwa se aho wumva agaco k’amabandi kapfumuye inzu kakiba ibiri mu nzu, yewe n’ubundi bugome butandukanye bukorwa n’abo bajura harimo kubatera ibyuma, n’ibindi.

Kuri icyo kibazo, Meya Rubingisa Pudence yavuze ko amakuru ayafite ndetse ko bari gukorana bya hafi na polisi y’igihugu mu guhashya ubwo bujura ku buryo umujyi wa Kigali wakongera ukagarukana isura yo kuba ari umujyi urangwa n’umutekano.

Rubingisa yavuze ko ikibazo cy’ubujura kiganje cyane mu rubyiruko rwo rwari rwitezweho kuba imbaraga z’igihugu, yavuze ko mu bamaze imins bafatwa ari abana bari hagati y’imyaka 20-30, bikaba bibabaje kubona umusore ufite imbaraga aho kujya gukora ahitamo kujya kwiba, agapfumura amazu ya rubanda, cyangwa akiyemeza kurya ari uko amennye amaraso y’umuntu ategeye mu muhanda akamwambura utwe, yavuze ko ikibazo gihera mu miryango yacu kikazamuka no muri sosiyete, yagize ati:“Hari insoresore tumaze iminsi tubona ziteza umutekano muke hirya no hino, ikibazo twagihagurukiye duhereye aho byiganje [hotspots] duhabwa n’abaturage. Nabakangurira ko twakomeza gufatanya mu gukomeza kugira umujyi utunganye.

Yakomeje ati:”Birababaje kubona urubyiruko rwangiza imbaraga zabo mu bujura aho kuzikoresha biteza imbere mu kubaka igihugu

Kubera iki urubyiruko arirwo ruri gufatirwa mu bikorwa by’ubujura?

Mu bisanzwe, kugeza ubu nta mpamvu ihamye itangwa n’urwego urwo arirwo rwose ishobora kugaragaza impamvu urubyiruko arirwo rwiganje mu bikorwa by’ubujura, ikindi kandi nta n’umwe uratanga impamvu nyayo y’uburyo ibikorwa by’ubujura ubu ngubu aribwo bimaze gufata umurego ku buryo budasanzwe.

Gusa hari abemeza ko bino bintu bimaze igihe, gusa impamvu ubu ngubu byazamutse cyane ari uko ibyo bikorwa by’urugomo rugamije ubujura no gupfumura amazu byagiye bikorerwa na bamwe mu banyamakuru noneho akaba aribo bazamura ijwi ryabo cyane ko bumvwa na benshi.

Ubukene n’ubushomeri mu rubyiruko, imwe mu mpamvu ishobora kuba iri ku isonga mu bitera ubujura.

Imwe mu mpamvu uhurirwaho na benshi ariko na none ikaba itavugwaho rumwe, ni ubushomeri bukabije n’ubukene byiganje mu rubyiruko. Ubushakashatsi bugaragaza ko mu Rwanda ubushomeri mu rubyiruko buri ku ijanisha rya 29%, aho mu bantu bagera kuri miliyoni 8 bageze mu gihe cyo gukora, abafite icyo bakora ari Muri bo ni miliyoni 3,5 bari bafite akazi mu gihe 1,4 bari abashomeri. Abarenga miliyoni 3,3 bari hanze y’isoko ry’umurimo.

Iyi ni imibare iri hejuru cyane. Gusa hari abavuga ko iki kitari kibazo cyatuma urubyiruko rwirara mu bujura kuko hari n’abatakwiba ahubwo bagasiga bagukomerekeje, kugeza ubu iyi mpamvu ntivugwaho rumwe, haracyasigaye ubundi bushakashatsi kugira ngo byemezwe.

Bamwe mu bafunguwe kubera ibyaha byoroheje.

Hari abandi basanga ko kuba Leta yarafunguye mu bihe bitandukanye bamwe mu banyabyaha bari bafungiye ibyaha byoroheje ari imwe mu mpamvu zituma abajura biyongera, ariko nabyo biracyari mu bushakashatsi kugira ngo bibe byakwemezwa.

Gusa hari abavuga ko mu minsi ya vuba, Leta yafunguye abajura benshi, ndetse bamwe bisanze hanze nta kintu bafite, babura n’aho bahera bakomeza ubuzima, bagahitamo gusubira mu bujura n’ubundi.

Gusa uko biri kose, polisi y’igihugu imaze yihanangiriza abakora ubujura ndetse ikavuga ko itazigera yihanganira ibikorwa nk’ibyo, umuvugizi wa polisi yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe kuko biri mu bifasha guhashya ibyo bikorwa.

Comments are closed.