Kigali: Yagiye gukiza imvururu zaberaga mu kabare birangira ariwe uhasize ubuzima
Nsengiyumva Vincent w’imyaka 50, usanzwe akora akazi ko gucunga umutekano mu Mudugudu (irondo ry’umwuga )yapfiriye mu mvururu, ubwo yari agiye gukiza imirwano yariri kubera mu kabari.
Ibi byabaye mu rukerera rwo kuwa kabiri tariki ya 10 Mutarama 2023, bibera mu Mudugudu wa Nyakariba, Akagari ka Musezero, Umurenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musezero, Habumuremyi Egide,yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko uyu munyerondo yatewe ibuye n’umwe mu banyweraga mu kabari nyuma y’imvururu zaturutse ku ntebe yari yavunitse.
Yagize ati:“Umunyerondo yari ari mu kazi mu buryo busanzwe, atabazwa na nyiri akabari, amubwira ko hari abanywi bari guteza intambara iturutse ku ntebe ya pulasitiki yari ivunitse mu kabari.”
Yakomeje agira ati:“We na bagenzi be baratabara, bahageze bahasanga undi musinzi arabavangira ahita atangira gushyamirana nabo, afata amabuye abiri, irya mbere araritera, uwo ariteye ararikwepa, irya kabiri uwo ariteye we rimufata mu mutwe.”
Gitifu Egide yakomeje avuga ko yajyanywe ku bitaro bya Kibagabaga ariko agahita yitaba Imana.
Yavuze ko nyuma y’ibyabaye, kuri uyu wa gatatu hakorwa inama idasanzwe kugira ngo baburire abafite akabari gukorera ku masaha no kwirinda imvururu.
Umurambo wa nyakwigendera uracyari ku Bitaro bya Kibagabaga mu gihe hagitegerejwe ko ushyingurwa.
Ni mu gihe ukekwa gukora icyo cyaha yahise atabwa muri yombi , afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gisozi.
Comments are closed.