Kigali Yanditse Amateka: Pogačar Atsinda – Afurika yinjira Mu Mateka Ya UCI 2025


Ku nshuro ya mbere mu mateka ya shampiyona y’Isi y’Amagare, u Rwanda rwakiriye iri rushanwa rikomeye bwa mbere ku mugabane w’Afurika kuva ku Cyumweru tariki 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025. Iri siganwa ryari ririmo amarushanwa atandukanye, kuva ku basiganwa n’ibihe (ITT) kugeza ku basiganwa mu muhanda (Road Race), rikaba ryarahurije hamwe abakinnyi b’ibyamamare ku isi bose, harimo n’abatsindiye iri siganwa muri 2024 i Zürich mu Busuwisi.
Muri uyu mwaka wa 2025, abakinnyi barimo Remco Evenepoel, Tadej Pogačar, Magdeleine Vallieres n’abandi, bagaragaje ubuhanga n’ubushobozi budasanzwe, Kuva ku munsi wa mbere kugeza ku wa nyuma, Kigali yanditse amateka mashya, yerekana ko Afurika ishobora kwakira amarushanwa akomeye ku rwego rw’isi.
Bimwe mu byaranze iri rushanwa mu cyumweru ryamaze ribera I Kigali:
Ku munsi wa mbere hari ku cyumeru tariki 21 Nzeri ubwo hatangiraga irushanwa ry’Isi ry’amagare mugusiganwa n’igihe ITT ku bagabo bakuru. Umubiligi Remco Evenepoel yegukanye iyi shampiyona akoresheje iminota 49 n’amasegonda 46 ku ntera ya 47.8km.
Mu banyarwanda bari bitabiriye iri siganwa, Nsengiyumva Shemu yaje ku mwanya wa 25 asizwe iminota itandatu n’amasegonda 55 n’uwa mbere Remco, mu gihe Mugisha Moise yabaye uwa 31 asizwe iminota umunani n’amasegonda 54 mu bakinnyi 54 bakinnye iryo rushanwa.
Muri 2024 i Zürich mu Busuwisi iyi ntsinzi yari yafashwe na Tadej Pogačar mu bagabo ni mugihe mu bagore Lotte Kopecky wo mu Bubiligi ari we wari wegukanye iyi ntsinzi.
Ku munsi wa kabiri hakinye abatarengeje imyaka 23, Zoe Backstedt wo mu Bwongereza mu bagore na Jakob Söderqvist wo muri Suède mu bagabo nibo begukanye imidali ya zahabu. Mu bari bahagarariye u Rwanda Ntakirutimana Martha mu bagore yaje ku mwanya wa 27 naho Niyonkuru Samuel mu bagabo aza ku mwanya wa 28 mu irushanwa ryakiniwe hagati ya BK Arena na Kigali Convention Centre.
Umuholandi Michiel Mouris mu bahungu na Megan Arens mu bagore nibo begukanye isiganwa ry’umunsi wa gatatu mu gusiganwa n’igihe ITT mu batarengeje imyaka 19. Umunyarwandakazi Masengesho Yvonne yaje ku mwanya wa 33naho Uwiringiyimana Liliane aza kuwa 40.
Ku wa Gatatu hari k’umunsi wa kane. Hakinwe gusinwa nk’ikipe ibizwi nka Team Time Trial Mixed Relay, ikipe ya Australia niyo yegukanye iri siganwa ikoresheje iminota 54 n’amasegonda 30 ku ntera ya 41.8km. Ikipe y’u Rwanda yaje ku mwanya wa 11. Ni mu gihe mu Busuwisi muri 2024 iri rushanwa ryari ryegukanywe n’ubundi n’Abanya-Australia.
Ku munsi wa gatanu hakinwe isiganwa ryo mu muhanda ku bagore bari munsi y’imyaka 23 – U23 Road Race, umufaransakazi Gery Célia w’imyaka 19 yatsinze iri siganwa ryo mu muhanda mu bagore batarengeje imyaka 23, akaba ari ku nshuro ya mbere iri rushanwa ryari rikinwe kuva UCI yatangira gukinwa, i Kigali akaba ariho ryari ritangiriye.
Ku wa Gatandatu hari k’umunsi wa karindwi w’isiganwa rya Juniors Women Road Race, Umunyetiyopiyakazi yakoze amateka kuko aribwo bwa mbere umunyafurika yaraje mu icumi ba mbere kuvu iri rushanwa ryatangira. Tsige Kahsay Kiros Umunyetiyopiyakazi yabaye uwa 7 mu bakobwa bakiri bato ku ntera ya 74km, ni mu gihe muri 2024 nta Munyafurika wari wageze kuri urwo rwego.


Inyuma y’iri rushanwa hakurikiyeho irya Elite Women Road Race, umunya Canada Magdeleine Vallieres niwe wegukanye umudali wa zahabu muri iri siganwa ry’abagore bakuru ku ntera ya 164.4km, akurikirwa n’umunya-Nouvelle-Zélande Niamh Fisher-Black. Muri 2024 iri rushanwa ryari ryegukanywe n’Umunya-Denmark Cecilie Uttrup Ludwig.
Ku munsi wa nyuma wa munane hakinwe isiganwa ryo gusiganwa mu kivunge Elite Men Road Race, hari ku cyumweru tariki 28 Nzeri 2025 ubwo umunya-Slovenia Tadej Pogačar yegukanaga intsinzi ku ntera ya 267.5km akoresheje amasaha 6, iminota 21 n’amasegonda 20.
Umubiligi Remco Evenepoel wari wari wararahiriye gutwara iri siganwa yaje ku mwanya wa kabiri, naho Heal Ben umunya Ire land aba uwa gatatu.
Pogačar yongeye kwandika amateka ubwo yatwara iri rushanwa yambikwa umudali wa Zahabu na Perezida Paul Kagame, kuko n’ubundi muri 2024 nabwo yari yatwaye iri rushanwa i Zürich.
Mu bakinnyi 165 batangiye iri siganwa, 30 gusa nibo babashije kurisoza, ibyerekana ubukana n’uburemere bw’iri siganwa. Mu gihe abakinnyi batandatu bari bahagarariye u Rwanda bose ntiwabashije kurangiza iri siganwa dore ko hari no kunshuro ya mbere rwari ruryitabiriye.
Iri rushanwa ryasojwe nta muntu uburiyemo ubuzima nk’uko byagenze kuri Muriel Furrer wapfiriye mu isiganwa ryo muri 2024, ahubwo ryaranzwe n’ibyishimo, umutekano, amateka ndetse no gufungura amarembo mashya y’umukino w’amagare muri Afurika.
Kigali yanditse amateka mashya, yerekana ko Afurika ishobora kwakira neza amarushanwa akomeye kandi ikagaragaza impano nshya mu mukino w’amagare. Abakunzi b’uyu mukino bakaba biteze ibindi bitangaza nyuma y’amateka yanditswe i Kigali.
Biteganyijwe ko mu mwaka utaha wa 2026, iyi Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera i Montréal muri Canada.
Comments are closed.