Kigali: Yashatse gutanga ruswa ngo afunguze umuntu yisanga ariwe ucakiwe

128
kwibuka31

Polisi y’Umujyi wa Kigali yataye muri yombi umugabo witwa Shumbusho Céléstin w’imyaka 37 ukurikiranyweho icyaha cyo gutanga indonke kugira ngo umuntu we ukurikiranyweho icyaha cy’ubujura afungurwe.

Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’Umujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire.

Asobanura ko Polisi Sitasiyo ya Ndera yafatiye mu cyuho Shumbusho wari ugiye kuri Sitasiyo ya Polisi i Ndera gutanga ruswa ya 50 000 Frw kugira ngo Komanda amurekurire uwitwa Nshimiyimana Etienne w’imyaka 31 ukekwaho ubujura.

CIP Gahonzire yavuze ko Nshimiyimana yafatiwe mu mukwabo wo gufata abakekwaho ubujura bazengereje abaturage batuye mu Kagari ka Bwiza.

Akomeza agira ati: “Uwaruje gutanga ruswa yahamagaye Komanda wa Sitasiyo ya Ndera avuga ko ashaka kubonana nawe ku kibazo cy’umuvandimwe we ufunze, hanyuma asabwa kuza ku biro arakirwa avuga ikimugenza, ko ari uko Komanda yamufungurira umuvandimwe we ufunzwe kubera gukurikiranwaho ubujura.

Uyu mugabo yabwiye Komanda ko yamuzaniye 50 000 Frw byo kumuha, nibwo yahise abikura mu mufuka abihereje Komanda ahita amushyiraho amapingu.”

Polisi y’Umujyi wa Kigali itangaza ko itihanganira uwakekwaho ruswa muri Polisi ndese no mu gihugu muri rasange kuko ngo uwishoye mu byaha bya ruswa ahanwa n’amategeko.

CIP Gahonzire, Umuvugizi wa Polisi y’Umujyi wa Kigali, agira ati: “Tuributsa abaturage kwirinda ruswa kuko ntiyihanganirwa.

Abaturage birinde ibyaha kuko iyo babikoze bagafatwa nibwo batekereza no gutanga ruswa ngo bafungurwe, ntabwo bishoboka, ntabwo wafungurwa kuko watanze amafaranga, ubutabera ntibugurwa.”

Yavuze kandi ko mu mabwiriza abapolisi bahabwa, bigishwa kwirinda kurya ruswa.

Kugeza ubu dosiye yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rukorera i Ndera.

Ubushakashatsi ku bipimo bya ruswa mu Rwanda ‘Rwanda Bribery Index 2024’ bwakozwe n’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane ishami ry’u Rwanda, TI-Rwanda, bwagaragaje ko ruswa muri Polisi y’igihugu iri ku 9.4%.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko ruswa muri polisi yiganje mu bizamini byo gutwara ibinyabiziga.

Ruswa ivugwa muri Polisi, TI-Rwanda ivuga ko yagabanutse ugereranyije n’imyaka ishize.

Mu byatumye igabanuka harimo kuba harashyizwe kamera ku mihanda ikindi ngo umupolisi ugaragaweho ruswa ahita yirukanwa mu kazi.

CIP Gahonzire, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, agaragaza ko ruswa muri polisi ari ikintu kitihanganirwa.

Comments are closed.