Kigame arashinja Perezida Ruto kugira ubwibone no kugira abajyanama babi.

4,889

Umuririmbyi akaba n’umuvugabutumwa muri Kenya, bwana Reuben Kigame, washatse kwiyamamariza intebe y’umukuru w’igihugu yageneye butumwa Perezida.

Ibinyamakuru muri Kenya byanditse ko bwana Kigame utaragize amahirwe yo kujya ku rupapruro rw’itora kandi yarabishakaga ,yabwiye perezida William Ruto ko afite ubwibone bukabije, akanagira abajyanama babi bamubeshya ko ibintu byose bimeze neza, amwibutsa ko ubutegetsi bwose bujya gutembagara ababufite babanza kwishyira hajuru.

Uyu mugabo uririmba indirimbo zahimbiwe Imana unasanganwe ubumuga bwo kutabona, yavuze ko atemera isoreshwa rihanitse riri mu gihugu, ndetse atanga icyaba umuti w’ihungabana ry’ubukungu muri Kenya.

Ikinyamakuru Daily Nation, cyanditse ko Reuben Kigame yabwiye perezida William Ruto ko akwiye gushyiraho ingamba zo kwizirika umukanda, akagabanya ingendo yise ko ari nyinshi akorera mu mahanga ndetse akabuza abagize guverinoma ye kwirirwa bagendagenda mu mahanga nibura kugera mu mwaka wa 2024 mu kwezi kwa karindwi.

Uyu murokore ukina politiki avuga ko hari abanyamabanga baza ministeri bagera kuri 50 badakenewe akwiye kwirukana, kandi ntanasige abajyanama be yise ko ba bitwenge bamubeshya ko igihugu yagishyize ku murongo kandi ngo cyaramunaniye izuba riva.

Reuben Kigame asanga hari amafranga menshi William Ruto akoresha atari ngombwa kuko ngo umugore we nta biro akwiye ndetse n’umugore wa Musalia Mudavadi ufatwa nka ministre w’intebe, ngo iyo myanya ntikwiye ikwiriye kuvaho kuko igihugu cyuagrijwe n’ubukene.

Muri iyi baruwa y’uyu mugabo yavuze ko atemeranya na 3% leta ishaka gukata imishahara y’abakozi agamije kubaka inzu ziciriritse, kuko nta we ukwiye guhatirwa kugira inzu ku ngufu ndetse ngo ubundi perezida n’inteko ishinga amategeko bakabaye beguzwa kuko bataye umurongo kuko nta gihugu kigeze gitera imbere kibikesha gukenesha abaturage.Asoza iyi baruwa amwibutsa ko nta kibi amwifuriza ariko akwiye kuzirikana ko indyarya mwirirwana zirirwa mu bugambanyi iyo udahari. Nta mutegetsi wa leta ya Kenya uragira icyo avuga kuri iyi baruwa y’uwashakaga ubutegetsi.

(Src:Flash)

Comments are closed.