Kiliziya Gatolika muri Amerika irashinja Perezida Trump kunnyenga imyemerere yabo

220
kwibuka31

Nyuma y’aho hagiye hanze amashusho ya Perezida Donald Trump yambaye ka Papa wa kiliziya Gatolika, kiliziya yo mu gihugu cye iravuga ko bitari ikwiriye gukina n’ukwemera kw’abantu.

Inama nkuru ya Kiliziya Gatolika ya New York muri Leta Zunze ubumwe za Amerika yatangaje ko ibabajwe cyane n’ishusho Perezida Donald Trump aherutse gushyira hanze yambaye ingofero nk’iy’umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika, ni ishusho yakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga rihangano rizwi nka Artificial intelligence (AI), Iyo foto, yashyizwe kuri konti z’imbuga nkoranyambaga z’ibiro bya perezida w’Amerika (White House) mu gihe abayoboke b’idini ya gatolika bari mu cyunamo cy’urupfu rwa Papa Francis, wapfuye ku itariki ya 21 Mata 2025.

Nyuma y’iyo foto, inama gatolika ya leta ya New York yashinje Trump kunnyega ukwemera. Ubwo butumwa butangajwe nyuma y’iminsi ateye urwenya mu kiganiro n’abanyamakuru ati: “Ndifuza kuba Papa.”

Inama gatolika ya leta ya New York, ihagarariye abasenyeri b’i New York, yifashishije urubuga nkoranyambaga X mu kunenga iyo foto.

Iryo tsinda ry’abasenyeri ryagize riti: “Nta kintu na kimwe cy’ubwenge cyangwa cy’urwenya kuri iyi foto, Bwana Perezida.”

“Duherutse gushyingura Papa wacu dukunda cyane Francis ndetse abakaridinali bari hafi kwinjira mu mwiherero ukomeye wo gutora umusimbura mushya wa Mutagatifu Petero. Witunnyega [widukina ku mubyimba].”

Matteo Renzi, wahoze ari Minisitiri w’intebe w’Ubutaliyani wo mu murongo w’ibitekerezo biharanira impinduka, na we yanenze bikomeye ubutumwa bwa Trump.

Renzi yanditse kuri X ati: “Iyi ni ifoto ikomeretsa abizera, ituka inzego ndetse igaragaza ko umutegetsi w’isi yo mu murongo w’ibitekerezo byo gukomera ku bya kera aryohewe no kwibonekeza.”

Ariko ibiro bya perezida w’Amerika byahakanye kumvikanisha uko ari ko kose ko uyu Perezida wo mu ishyaka ry’abarepubulikani arimo kunnyega urwego rw’ubupapa.

Karoline Leavitt ushinzwe gutangaza amakuru ya White House yagize ati: “Perezida Trump yagiye n’indege mu Butaliyani guha icyubahiro Papa Francis no kwitabira umuhango wo kumushyingura, ndetse akomeje gushyigikira bikomeye Abanyagatolika n’ubwisanzure bw’amadini.”

Comments are closed.