Kiliziya ya Kenya yahagaritse umupadiri warongoye rwihishwa
Diyoseze Gatolika ya Warri- Delta, yahagaritse ku kazi Padiri Daniel Okanatotor Oghenerukevwe, imukura no ku nshingano zose za gipadiri, nyuma yo kumenya inkuru y’ubukwe bwe, aho yasezaranye n’umugore witwa Dora Chichah, muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika.
Ubwo bukwe bivugwa ko bwabaye ku itariki 29 Ukuboza 2024, Padiri asezeranira n’uwo mukunzi we mu itorero ryitwa ‘Streams of Joy’ riherereye mu Mujyi wa Dallas muri Amerika. Videwo y’ibirori by’ubukwe yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, ni yo yatumye Kiliziya ifata icyemezo cyo kumuhana.
Ikinyamakuru Tuko cyandikirwa muri Kenya, cyatangaje ko cyabonye inyandiko ifite umutwe ugira uti ‘Iteka ryo guhagarika mu kazi’ (Decree of Suspension), ryo ku wa Kane tariki 16 Mutarama 2025, Diyoseze iyobowe na Musenyeri Anthony Ovayero Ewherido n’umwungirije Padiri Clement Abobo, yaganiriye kuri icyo kibazo. Padiri Oghenerukevwe yahagaritswe ku kazi na Kiliziya, nyuma y’uko yishe amahame agenga abapadiri , akajya gusezerana mu ibanga muri Amerika.
Muri iyo nyandiko kandi, byasobanuwe ko mbere y’ubwo bukwe, Padiri Oghenerukevwe ku itariki 30 Ugushyingo 2024, we ubwe yari yarisabiye gukurwaho inshingano zose ahabwa n’amategeko zijyanye n’indahiro ze yarahiye za gipadiri.
Gusa, nubwo yari yasabye gukurwaho izo nshingano, yakomeje gahunda ze zijyanye no gukora ubukwe, na mbere y’uko arangiza kuzuza ibisabwa byose nk’uko biteganyijwe.
Urwego rushinzwe gushyira mu bikorwa amategeko n’amabwiriza ya Kiliziya kuri iyo Diyoeze, rwemeje umwanzuro ugira uti:”Abujijwe kuzongera gukora cyangwa se kwitwara nka padiri wa Diyoseze ya Kiliziya Gatolika ya Warri, mu buryo ubwo ari bwo bwose.”
Iyo Diyoseze yemeje ko Padiri Oghenerukevwe afite uburenganzira bwo kujuririra icyo cyemezo, ariko icyo gihe ngo biba bisaba ko agaragaza ko yicujije by’ukuri icyaha yakoze.
Ni ukuvuga ko yemerewe kuvuga icyo yifuza, niba ari ugukomeza gusibwa ku rutonde rw’abapadiri, cyangwa se kongera agakomorerwa, akababarirwa.
Comments are closed.