Killian Mbappé yahawe umwambaro mushya muri Real Madrid.


Ikipe ya Real Madrid yahaye umwambaro mushya wari usanzwe wambarwa na Luka Modrich mbere y’uko uyu mugabo ava muri iyi kipe, uwo mwambaro ni nimero 10, ikintu cyamwongereye icyizere muri iyo kipe y’ibigwi ku rwego mpuzamahanga.
Bwana Killian Mbappé wari usanzwe yambara numero 9, yavuze ko anyuzwe cyane n’icyemezo n’icyizere ikipe ye ifashe, ndetse ko atazatesha agaciro uwo mwambaro wambawe n’abanyabigwi bamubanjirije kuko azakomeza kuwuhesha icyubahiro, ati:”Nejejwe cyane kandi ntewe ishema n’uyu mwanzuro, nijeje abayobozi n’abakunzi ba Real MADRID ko nzahesha agaciro uno mwambaro, ni umwambaro wambawe n’ibihangange byanditse amateka muri ino kipe, nanjye nzagerageza kubigenderaho kandi nzabihora mbizirikana”
Uyu mugabo w’imyaka 26, w’uruhu rw’umukara ariko akaba afite ubwenegihugu bw’Ubufaransa akaba ndetse ari kizigenza mu ikipe y’igihugu yageze mu ikipe ya Real Madrid mu mwaka ushize avuye muri Paris Saint Germain yo mu Bufaransa.
Killian Mbappé yakiniye Real Madrid imikino 34 ayitsindira ibitego 31, ibintu byamugize rutahizamu wa mbere wagize ibitego byinshi ku mugabane w’iburayi.

Comments are closed.