KIMENYI YVES YIYAMYE YIHANUKIRIYE ABAKOMEJE GUSIGA ICYASHA IZINA RYE.


Kimenyi Yves yasabye abakimeje kumuvuga uko babishaka kurekera aho .
Impera z’iki cyumweru ntizaguye neza umuryango wa Kimenyi Yves na Uwase Muyango, dore ko ku mbuga nkoranyambaga hagiye hakorwa ibiganiro bigaragaza ibikorwa bidahawe umugisha byakorwaga na Muyango ndetse n’umugabo we akajya ku ruhande agakora ibindi.
Nyuma y’ikiganiro cyakozwe aho The Cat usanzwe uzwi ku mbuga nkoranyambaga yatonganagamo na Dj Brianne, bikarangira bavuze ko mu nkuru y’umubano utari mwiza hagati ya Muyango na Kimenyi, Brianne yaba abifitemo uruhare aho yashinjwe na The Cat kurararura umugore wubatse, byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, nyamara ba nyiruubwite ntibasiba kugaragaza ko bameranye neza.
Ejo hashize, Muyango yanditse ku rukuta rwe rwa X avuga ko umugabo we arirwo rukundo rwe, ndetse mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere na Kimenyi utajya ukunda kuvuga cyane ku rubuga rwa X yandika avuga ko we n’umugore we bameranye neza, kandi batari kumwe gusa kubw’impamvu z’akazi. Yavuze ko abamukurikira bakwiriye kwirinda ibihuha bivuga ko batandukanye.

Nyuma y’iminota 11, Kimenyi yongeye kwandika noneho yihanangiriza abakomeje kumuvugaho ibyo bashatse agira ati” Ndabasaba kubaha ubuzima bwanjye bwite. Ndasaba abandika inkuru n’abakoresha imbuga nkorayambaga kudakomeza kunshyira mu bivugwa bishingiye ku bihuha n’ibinyoma. Ubuzima bwanjye bwite si ibyo buri wese agomba kugiramo uruhare. Niba mutari abashinzwe ukuri, ndabinginze.”

Si ubwa mbere inkuru y’uyu muryango yerekeye ugutandukana kwabo ivuzwe, dore ko no mumezi ashize byanuganugwaga. Uyu muryango wakoze ubukwe ku ya 7 Mutarama 2024, bakaba baribarutse imfura yabo Kimenyi Miguel Yanis.
Comments are closed.