Kinshasa irashinja ingabo z’u Rwanda ubwicanyi i Goma

2,244

Umuvugizi wa leta ya Kinshasa – aterekanye ibihamya – yatangaje ko mu mujyi wa Goma hari “imirambo irenga 2,000 ikeneye guhambwa”.

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu ijoro ryo ku wa mbere cyaciye kuri televiziyo y’igihugu, Patrick Muyaya yavuze ko ubwicanyi kuri abo bantu bwakozwe n’ingabo z’u Rwanda, RDF, avuga ko zohereje abasirikare bagera ku 10,000 binjiye i Goma.

Muyaya nta kimenyetso yatanze gishimangira ibyo avuga. Mbere leta ya Kinshasa yagiye ishinja abarwanyi ba M23 – ivuga ko bafashwa n’u Rwanda – ubwicanyi ku basivile mu duce nka Kishishe. Ibyo M23 yagiye ihakana.

Uruhande rw’u Rwanda na M23 ntacyo baravuga kuri ibi birego bishya bya Kinshasa bije nyuma y’uko M23 ifashe umujyi wa Goma mu cyumweru gishize.

Ku wa mbere, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yabajijwe na CNN niba ingabo z’u Rwanda ziri muri DR Congo yarasubije ati: “Simbizi. Ariko nushaka kumbaza, niba hari ikibazo muri Congo kireba u Rwanda, kandi niba u Rwanda rwakora icyo ari cyo cyose mu kwirinda. Navuga nti 100%”.

Kuri ibi birego, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jacquemain Shabani yongeyeho ko leta ibona ko “i Goma hari ibyobo byahambwemo abantu mu kivunge bikenewe gukorwa iperereza”. Na we nta gihamya yagaragaje y’ibyo avuga.

Kare ku wa mbere, ishami rya ONU rishinzwe ubutabazi OCHA ryatangaje ko abantu nibura 900 bishwe abandi bagera ku 2,880 bagakomereka mu mirwano iheruka i Goma no hafi yayo.

Itangazo rya OCHA rivuga ko imirambo myinshi ikinyanyagiye ku mihanda ya Goma.

Uruhande rwa M23 ruvuga ko umujyi wa Goma ubu urangwamo isuku, nyuma y’ibikorwa by’isuku rusange byakozwe ku wa gatandatu w’iki cyumweru.

Mu kugerageza guhamagarira “abaturage bose” ba RD Congo kurwanya M23, Minisitiri Shabani yagize ati:

“Kugeza uyu munsi, kugeza muri uyu mugoroba aho tuvugira, mu bice bimwe by’umujyi wa Goma tugomba kumenya ko ingabo zacu za FARDC n’intwari zacu Wazalendo bakomeje kurwana”.

Ibi bivugwa na Shabani nta gihamya yabyo yagaragaje kandi nta mirwano izwi irongera kuvugwa hagati ya M23 na FARDC mu mujyi wa Goma kuva wafatwa n’abo barwanyi.

Comments are closed.