Kinshasa yiyonkoye ibice bigenzurwa na M23

450

Repubulika ya Demokarasi ya Congo yanzuye ko ibicuruzwa byose bituruka mu bice bigenzurwa na AFC/M23 bizajya byishyura imisoro nk’ibyinjiye mu gihugu bivuye mu mahanga, ibyafashwe nk’aho ubutegetsi bwa Tshisekedi bwikuyeho intara za Kivu zombi.

Urwego rushinzwe kugenzura imipaka (DGDA) rwatangaje ko ibicuruzwa byose bituruka mu bice byigaruriwe na M23 bitagomba gukurikiza amategeko asanzwe agenga gasutamo, kugeza igihe hazasohokera andi mabwiriza.

Ni ibikubiye mu ibaruwa uru rwego rwandikiye ibiro byarwo mu Ntara ya Beni ku itariki ya 28 Gashyantare 2025.

Paul Kayembe Ngindu, uhagarariye DGDA muri Kivu y’Amajyaruguru, yavuze ko ibicuruzwa byose bituruka mu mujyi wa Goma, ku Kibuga cy’Indege cya Goma, Bunagana na Ishasha bifatwa nk’ibishya byinjiye mu gihugu.

Ati “Bigomba gufatwa uko biri, amategeko akubahirizwa ijambo ku rindi kimwe n’amabwiriza agenga imipaka.”

Gasutamo zose zigenzurwa n’abarwanyi ba M23 zamaze gukurwa muri ‘Système douanier informatique automatisé’ (SYDONIA) ishinzwe gucunga imikorere ya gasutamo hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ni mu gihe ibindi bihugu byasabwe gufata ibicuruzwa bikomoka mu bice byigaruriwe na AFC/M23 nk’ibitava muri RD Congo.

Kinshasa kandi yafunze amafaranga ari muri za banki zikorera i Goma na Bukavu, inacana imikoranire nazo mu rwego rwo gukenesha abaturage no kubatera uburakari kugira ngo bigumure kuri AFC/M23.

Ku mbuga nkoranyambaga, benshi mu banye-Congo baravuga ko ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi bwemeje ivuka ry’igihugu gishya mu bice bigenzurwa na M23.

“Balkanisation” ya DR Congo, cyangwa gucamo iki gihugu indi leta yigenga mu Burasirazuba, ni ingingo imaze igihe ivugwa.

‘Balkanisation’ yavuzwe bwa mbere muri Congo mu 1960 na guverinoma ya mbere yari iyobowe na Patrice Lumumba, ubwo habaga ibikorwa byo gushaka kwigenga kwa Kasai na Katanga.

No ku butegetsi bwa Mobutu habaye kugerageza kwigenga kwa Kasai, intambara ya Shaba, intambara eshatu za Moba, intambara y’i Bukavu, n’intambara ya ba Mulele.

Mu 1996, ubwo umutwe wa AFDL wa Laurent-Désiré Kabila watangiraga kurwanya Perezida Mobutu, uyu nawe yavuze ko Kabila ashaka ‘balkanisation’ y’Uburasirazuba bwa Zaire, abifashijwemo n’u Burundi, u Rwanda na Uganda.

Mu 1998, Laurent-Désiré Kabila amaze gushwana n’abamufashije kugera ku butegetsi, nawe yabashinje kwifashisha imitwe y’inyeshyamba mu gushaka gukora ‘balkanisation’ mu Burasirazuba.

Kuva mu 2003 kugeza ubu, hari ibice by’Uburasirazuba bwa Congo bisa n’ibitagengwa n’amategeko ya Kinshasa, bigenzurwa n’imitwe yitwaje intwaro aho Leta idashobora kugera.

Martin Fayulu, umunyapolitiki utavuga rumwe na Tshisekedi, mu 2020 yavuze ko umushinga wo gucamo ibice Congo wari ugeze kuri 70% ngo ujye mu bikorwa.

Ibyavuzwe n’uyu mugabo utajya imbizi na Tshisekedi bisa n’ibiri gushyirwa mu bikorwa na Kinshasa, yiyonkoye ibice bigenzurwa na AFC/M23.

Hari abavuga ko AFC/M23 igomba kwigarurira ibindi bice no gutangaza ubwigenge kugira ngo Uburasirazuba bwa RD Congo bube igihugu, kandi abaturage bihakanwe na Kinshasa bagire uburenganzira.

(Src: Umuseke)

Comments are closed.