Kirehe: Abaturage basabwe kudaha akato abafite uburwayi bwo mu mutwe

174
kwibuka31

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe, bwasabye buri wese kudaha akato umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe, basaba ahubwo kujya bita kubafite ibyo bibazo ndetse bakajya babafasha.

Ibi byagarutsweho na Meya Rangira Bruno, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Kanama 2025, ubwo ubuyobozi bw’Akarere bwifatanyaga n’abafatanyabikorwa batandukanye mu kwizihiza ku rwego rw’igihugu Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kwita ku buzima bwo mu mutwe wabereye mu nkambi ya Mahama.

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Dr. Albert Tuyishime, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurinda no gukumira indwara mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), abahagarariye Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, UNHCR, WHO, n’abandi bafatanyabikorwa mu bijyanye n’ubuzima n’ubufasha ku mpunzi, hamwe n’abaturage bo mu nkambi ya Mahama.

Meya Rangira Yavuze ko hashyizweho ingamba zo kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe no kwita ku bagize ibibazo byo mu mutwe bikorerwa mu bigo by’ubuvuzi no mu bajyanama b’ubuzima. Yibukije ko indwara zo mu mutwe zivurwa kandi zigakira,  asaba buri wese kudaha akato umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe, ahubwo ko uba ugomba kumwitaho.

Yagize ati: “Twese dukomeze ubufatanye kugira ngo tubakurikirane , twite kuri buri wese  ushobora kuba ufite ibibazo byo mu mutwe kuko indwara zo mu mutwe ziravurwa zigakira.

Yakomeje asaba abafite ibibazo byo mu mutwe, ibijyanye n’uburwayi bwo mu mutwe kwegera ibigo nderabuzima n’abajyanama batandukanye aho bari kugira ngo bakurikiranwe.

Ati: “Turasaba mwese mufite ibyo bibazo n’ibijyanye n’uburwayi bwo mu mutwe  kwegera ibigonderabuzima  bibegereye n’abajyanama  kugirango babiteho   kuko imiti irahari kandi twizeye ko ni mubikora muzavurwa mugakira.

Meya Rangira kandi yagarutse ku mpamvu zishobora gutera ibibazo byo mu mutwe, zirimo amakimbirane mu miryango, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga, ibikomere byasizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ihungabana ryatewe n’ubuhunzi.
Ati: “Muri iyi nkambi ya Mahama hari impunzi zisaga ibihumbi 70 zaturutse mu bihugu 14, zose zikaba zarahuye n’ibibazo bitandukanye bishobora kugira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe.

Mukabideri Epaphrodite, utuye mu murenge wa Gatore, yatanze ubuhamya bw’uko ubwo yari afite imyaka 35 yafashwe n’uburwayi bwo mu mutwe, bw’igicuri, bikamugiraho ingaruka.

Yagize ati: Nahuye n’igihe gikomeye ubwo nari ndwaye igicuri, byangoraga gukora ibikorwa bisanzwe kuko abantu bamwe batabyumvaga neza. Ariko nyuma yo kugana ibigo by’ubuvuzi, baramvuye  ndakira neza.

Mukabideri wigeze kurwara igicuri nawe yatanze ubuhamya

Kuri ubu, Mukabideri ni Umuyobozi w’Umudugudu w’aho atuye, akaba ashima Ubuyobozi bwiza bw’Igihugu bwita ku baturage.

 Ati: Ndashimira Leta yacu idahwema gushyiraho gahunda zifasha abaturage, cyane cyane abahuye n’indwara zo mu mutwe, kugira ngo bongere kugira icyizere n’uruhare mu mibereho.”

Mu izina rya Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Albert Tuyishime, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurinda no gukumira indwara mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), yifurije buri wese kugira ubuzima bwiza buzira umuze.

Yagize ati: Igihugu cyacu cyashyize imbere gukangurira abantu kumenya no kwita ku buzima bwo mu mutwe. Hari ingamba zafashwe zo kwita ku buvuzi bw’indwara zo mu mutwe, kuko abaganga bahari kandi n’imiti  nayo ikaba iboneka.”

Dr Albert Tuyishime yibukije ko indwara zo mu mutwe zivurwa zigakira

Abahanga  mu buzima bwo mu mutwe batanga inama z’uko kugira ngo umuntu abungabunge ubuzima bwe bwo mu mutwe , akwiye kunywa amazi ahagije, gukora siporo, kwimakaza imibanire myiza n’abandi, no kubaho badafite imihangayiko , ahubwo bakabaho  bishimye.

(Inkuru ya IMANISHIMWE Janvier /indorerwamo.com)

Comments are closed.