Kirehe: Biyemeje gukaza amarondo mu kurwanya ibyaha

703

Mu nama y’umutekano yaguye yasuzumiwemo uko umutekano wari uhagaze kuva muri Nyakanga kugeza muri uku kwezi kwa Nzeri 2024 mu Karere ka Kirehe, hafatiwemo ingamba zirimo ko inzego z’ubuyobozi zigiye gufatanya n’abaturage gushyira imbaraga mu kugira amarondo akora neza mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Ni inama yabaye kuri uyu wa Gatanu, yitabiriwe n’Ubuyobozi bw’Akarere, inzego z’umutekano, Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’ab’utugari; n’abahagarariye inzego nka RIB, Polisi, na DASSO mu mirenge 12 igize Akarere ka Kirehe; n’abahagarariye ibindi byiciro bitandukanye.

Muri iyi nama hagaragajwe ishusho y’umutekano muri aya mezi atatu ashize, aho muri aka Karere muri rusange hagaragaye ibyaha 415, byiganjemo iby’ubujura, gukubita no gukomeretsa, magendu[Forode], kugura, kugurisha, gutunda no gukoresha ibiyobyabwenge n’ibindi bitandukanye.

Icyo abari muri iyi nama bahurijeho ni ukwemeranya ko ibyinshi muri ibyo byaha byaragagaye kubikumira no kubirwanya ari ibintu byashoboka cyane binyuze mu bufatanye bw’inzego zose, ubukangurambaga mu baturage no guhanahana amakuru kugira ngo hakumirwe icyaha kitaraba cyangwa abakekwaho icyaha bafatwe hakiri kare.

Rangira Bruno, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yavuze ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu gusuzuma no kunoza imikorere y’amarondo y’umwuga, ati: “Ntabwo twabasha kurwanya ibyo byaha amarondo adakora neza, ni yo mpamvu nsaba nk’abayobozi n’abo mufatanya,  inzego z’umutekano, dufatanye amarondo akore kubera ko ni kimwe mu bintu by’ingenzi kizadufasha kugira ngo dukemure ikibazo cy’ibyaha byagaragaye.”

Yavuze kandi ko kunoza imikorere y’amarondo bigomba kujyana no kwita ku isuku no gukemura ibibazo by’abaturage.

Hari bamwe mu bayobozi bahawe umwanya bagaragaza ibyatangiye gukorwa mu kunoza imikorere y’amarondo, n’abagaragaje ko hari ingamba bafashe mu kubungabunga umutekano w’abaturage n’w’ibyabo.

Munyaneza William, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubuye, umaze iminsi mike ahimuriwe, yasobanuye ingamba bari barashyizeho mu Murenge wa Nasho yayoboraga.

Yagize ati: “Ku batarara irondo, amafaranga 1000frw kuri buri muturage twasanze ashobora guhemba abarara irondo ry’umwuga, ku buryo ubu muri Nasho abarara irondo ry’umwuga barahembwa.  Hari n’irondo rikorwa n’abaturage,… ubu twari turi kureba uburyo hashyirwaho umuntu udufasha kwishyuza amafaranga y’irondo bidakozwe na mudugudu; hakaboneka amafaranga yo kwishyura irondo ry’umwuga bikagira umurongo uhamye”.

Munyaneza yagaragagaje ko hari aho bari batangiye gukorana n’urubyiruko rw’abakorerabushake ku rwego rw’umudugudu, ku buryo rubafasha mu kugenzura no kubona raporo za nyazo z’uko irondo ripanze; kandi bikomeje gushyirwamo imbaraga byafasha cyane mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Mu gukaza ingamba zo kurwanya ibyaha aho amarondo akorwa neza, hari aho abakora irondo ry’umwuga baba bahembwa, hakaba n’aho abaturage bishyiriraho uburyo bwo gukora irondo mu rwego rwo kwicungira umutekano.

Gusa, muri iyi nama hagaragajwe ko kugira ngo amarondo akorwe neza binasaba ko Abayobozi begereye cyane abaturage nk’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari na ba Mudugudu babigiramo uruhare ku bufatanye n’inzego z’umutekano mu bugenzuzi; kandi abatarara irondo bagatanga umusanzu wo gushyigikira iyi gahunda.

(Src:Muhaziyacu.com)

Comments are closed.