Kirehe: Hashyizwe udukingirizo ahantu hose hahurira abantu benshi

3,371

Mu rwego rwo gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye no gukumira inda ziterwa abangavu, muri santere zihuriramo abantu benshi mu Karere ka Kirehe hatangiye gushyirwa ahantu habugenewe abantu babonera udukingirizo nta kiguzi.

Gushyiraho ahantu hihariye haboneka udukingirizo byatangijwe kuri uyu wa 12 Gashyantare, ku bufatanye bw’aka karere ka Kirehe na AIDS Healthcare Foundation(AHF), ahaherewe mu Murenge wa Gatore ahazwi nko ku Munzani, mu isantere y’ahazwi nko ku Giturusu mu Murenge wa Kirehe, i Kiyanzi mu Murenge wa Nyamugali no ku mupaka wa Rusumo, aho ku ikubiriro muri izo sentere enye hashyizwe udukiungirizo dusaga 1,720.

Muhaziyacu.rw dukesha iyi nkuru ivuga ko aho utwo dukingirizo twashyizwe ni ahasanzwe hahurira abantu benshi ku buryo buzwi higanjemo mu tubari, n’ahakinirwa imikino n’imyidagaduro bitandukanye. Amakuru dukesha ishami rishinzwe ubuzima mu Karere ka Kirehe ni uko utwo dukingirizo tuzakomeza kugenda twongerwa uko tuzajya dushiramo, kandi ngo uretse izo santere zahereweho iyi gahunda izagera no mu yindi mirenge.

Nk’uko bigaragazwa n’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima-RBC, hashize imyaka igera kuri 16 ubwiyongere bw’ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA buri ku rugero rwa 3% ku bantu bakuru uhereye ku myaka 15.

Mu Karere ka ubwiyongere bw’ubwandu bwa virusi itera SIDA mu bagabo buri kuri 3%, mu gihe mu bagore ari 1.7%.  Muri aka karere 0.4/1000 bafite ubwandu bwa SIDA, aho ubwandu mu bato ni ukuvuga abari munsi y’ imyaka 15 ari 0.0086/1000; naho mu bakuru ni 0.39/1000.

Niyomugabo Oscar, Umukozi ushinzwe ubuzima no gukumira indwara mu Karere ka Kirehe agaruka ku ngamba zafashwe muri aka karere mu rwego rwo gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA avuga ko abaturage bagirwa inama zirimo kwifata, kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, kandi nk’ubuyobozi bashyira n’imbaraga mu gutanga amakuru ku buzima bw’imyororokere ku bangavu n’ingimbi no kwipimisha hakiri kare mu rwego rwo kumenya uko ubuzima buhagaze.

Mu dusantire twa Kirehe havugwa ibikorwa by’ubusambanyi ku rwego ruri hejuru

Agaruka ku bubi bw’Icyorezo cya SIDA Niyomugabo yagize ati: “Abantu basabwa kwirinda SIDA kuko imunga ubuzima bityo ubukungu bukahazaharira, kuko uwayanduye umubiri we ucika intege rimwe na rimwe ntabashe gukora akazi uko bisabwa.”

Yakomeje akomoza ku mpamvu hashyirwa imbaraga mu gukumira virusi itera SIDA, ati: “Akarere ka Kirehe ni Akarere kagendwa cyane cyane n’abantu batwara imodoka nini ziva hanze bamara igihe kinini batari kumwe n’imiryango yabo, bityo dukwiriye kwirinda nabo tukabarinda, buri muntu wese akwiye kumenya uko ahagaze akirinda; abo kwifata byananiye nibakoreshe agakingirizo.”

Buri mwaka tariki 13 Gashyantare, ni umunsi mpuzamahanga w’agakingirizo, aho abantu bashikikarizwa kumenya uko gakoreshwa n’akamaro kako nko kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo na Virusi itera SIDA, kwirinda inda zitateganyijwe zirimo iz’imburagihe ziterwa abangavu, no kuboneza urubyaro.

Comments are closed.