Kirikou uri mu bagezweho i Burundi ashobora gutaramira Abanyarwanda vuba

519
kwibuka31

Umuhanzi wo mu Burundi, Kirikou Akili uri mu bagezweho muri iki gihe, yagaragaje ko agiye gutangira urugendo rwo kumenyekanisha indirimbo ye “Aha Nihe?” iri mu zikomeje guca ibintu mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Uyu musore wavukiye kandi agakurira mu Burundi, amaze imyaka micye gusa yinjiye mu muziki, ariko yahise yigarurira imitima y’abakunzi b’injyana zigezweho.

Indirimbo “Aha Nihe?” imaze iminsi iri mu zikunzwe cyane ku mbuga zitandukanye zicuranga umuziki (streaming platforms) no ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu bayikoresha mu mashusho ya TikTok na ‘Reels’ zibyinitse.

Kirikou Akili yemeje ko mu minsi ya vuba azerekeza mu Rwanda, muri Uganda ndetse no muri Tanzania, aho ateganya gukora ibitaramo no kumenyekanisha iyi ndirimbo mu bitangazamakuru (Media Tour).

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Nzeri 2025, Coach Gael washinze ibikorwa birimo Kigali Universe na 1:55 AM Label, yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram abwira uyu muhanzi ati “Turagukumbuye.”

Mu gusubiza ubutumwa bwuje urukundo, Kirikou Akili yahise amushimira mu magambo make ati: “My Boss”, arenzaho ibendera ry’u Rwanda ndetse na ‘emoji’ zigaragaza ko agiye kugaruka i Kigali.

Ibi byahise bishimangira ko mu ngendo ze, u Rwanda ruzaba ku isonga, ndetse bikaba byitezwe ko azahurira n’abahanzi bo mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye, bizaherekezwa n’igitaramo ashobora kuzahakorera.

Indirimbo “Aha Nihe” yahinduye byinshi ku rugendo rwa Kirikou Akili. Ni indirimbo yakozwe mu buryo bugezweho, inafite amashusho yagiye hanze mu minsi yashize, byatumye imenyekana vuba mu karere kose.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru ryo mu Burundi, Kirikou Akili yavuze ko “Aha Nihe?” ari igihangano cyamutunguye cyane, kuko nubwo yayishyizemo imbaraga zidasanzwe, atatekerezaga ko yakirwa gutyo n’abakunzi b’umuziki.

Kirikou Akili ni umwe mu bahanzi bakiri bato bo mu Burundi, bamaze kugaragaza impano zikomeye mu muziki w’ubu. Yatangiye kugaragara ku isoko ry’umuziki mu myaka mike ishize, aho yatangiriye mu njyana zihuza Afrobeat, Dancehall n’injyana zigezweho za Amapiano.

Indirimbo ze zagiye zitangira kumenyekana mu Burundi, ariko uko imyaka yagiye ihita, zagiye zigaragaza ubushobozi bwo kurenga imbibi z’igihugu. Muri byo harimo izamugejeje ku rubyiniro mpuzamahanga, nk’aho yakunze kwitabira ibitaramo mu Rwanda no muri Uganda.

Kirikou Akili akunze kwibanda ku ndirimbo zifite injyana zumvikana neza ku rubyiniro, kandi zishimisha urubyiruko. Byatumye aba umwe mu bahanzi bagezweho mu Burundi muri iki gihe.

Uru rugendo rwo kumenyekanisha “Aha Nihe?” mu karere ruzaba nk’undi mwanya wo gushimangira izina rye mu muziki wa Afurika y’Iburasirazuba.

Abakunzi be barimo n’abanyarwanda bamaze kugaragaza ko biteguye kumwakira, cyane ko ari umwe mu bahanzi bafite indirimbo zikomeje guca ibintu muri iki gihe.

Comments are closed.