Kitoko Bibarwa wamenyekanye cyane muri muzika agiye gutaha mu Rwanda

Nyuma y’imyaka 12 yibera mu Bwongereza, Umuhanzi Kitoko yabiciye bigakunda bigacika muri muzika nyarwanda, yatangaje ko agiye gutaha mu Rwanda.
Bwana Bibarwa Patrick wamenyekanye cyane mu ruhando rwa muzika nka KITOKO yatangaje ko nyuma y’imyaka 12 abarizwa ku mugabane wa Burayi ubu agiye kigaruka gutura mu Rwanda ariko akazajya asubira i Burayi mu buryo bw’akazi gusa.
Uyu musore wagiye ushyira hanze indirimbo zakunzwe cyane muri rubanda, yemeje ko mu kwezi gutaha kwa cumi na kumwe azataha, ndetse ko icyemezo cyo gutaha amaze kukinoza ko igisigaye ubu ari ukwinjira mu ndege akaza kuko n’itike izamuzana i Kigali amaze kuyikatisha.
Yagize ati:”Ni byo rwose, nyuma y’imyaka cumi n’ibiri (12) ngiye kugaruka gutura mu Rwanda. Namaze gukatisha itike y’indege, igisigaye ni uko umunsi ugera nkagaruka iwacu“
Mu mwaka wa 2013 nibwo Kitoko yerekeje ku mugabane wa Burayi kwiga, uyu muhungu wa pasitori yize ibijyanye na Political Science muri South Bank University iherereye mu Bwongereza, akomeza n’icyiciro cya gatatu kizwi nka masters mu ishami rya Peace, Conflict and Diplomacy muri London Metropolitan University.

Mu kwezi kwa karindwi uko mwaka, uyu musore yari yabwiye igihe ko yumva akumbuye gukorera muzika mu Rwanda, ndetse ko usibye muzika afite n’izindi gahunda zijyanye n’ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi ashobora gukorera ku butaka bw’u Rwanda.
Comments are closed.