Kiyovu Sport yahaye isomo rya ruhago Musanze FC, Sunrise igwa miswi na Rutsiro FC.

4,268

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 29 Ukwakira 2022, championnat y’u Rwanda y’umupira w’amaguru yakomeje. Umwe mu mikino yari itegerejwe na benshi, ni uwari guhuza ikipe ya Kiyovu FC imaze iminsi ifite ibibazo by’ubuyobozi, iyo kipe y’abanyamujyi yagombaga guhura n’ikipe ya Musanze FC nayo imaze iminsi ititwara neza kuva championnat yatangira.

Muri uwo mukino Ikipe ya Kiyovu Sport yanyagiwe imvura y’ibitego 3 ikipe ya Musanze FC ku mukino w’umunsi wa karindwi wa championnat y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, intsinzi ya Kiyovu Sport yatumye iyo kipe ijya ku mwanya wa mbere by’agateganyo n’amanota 16 ikaba irusha inota rimwe (1 point) ikipe Rayon Sport kugeza ubu ifite amanota 15.

Erisa Ssekisambu, Nshimirimana Ismael ’Pitchou’ na Bigirimana Abedi, nibo bafashije iyi kipe yo ku Mumena kwegukana insinzi y’amanota atatu y’uyu mukino

Muri uyu mukino kandi Musanze FC yasoje ifite abakinnyi 10 mu kibuga nyuma y’ikarita itukura yahawe Peter Agbrevor ku munota wa 63 w’umukino nyuma y’ikosa yari amaze gukorera myugariro w’ikipe ya Kiyovu FC Nsabimana Aimable.

Ku rundi ruhande, ikipe ya Sunrise FC yo Mu ntara y’Iburasirazuba mu karere Ka Nyagatare ku kibuga cyiswe Golgotha yananiwe gutwara amanota yose ku ikipe ya Rutsiro, ayo ma kipe yombi yaguye miswi kuko nta kipe yabashije kubona mu izamu ry’indi.

Nyuma y’uno munsi wa championnat, byatumye Sunrise FC irara ku mwanya wa 9 n’amanota 8 mu gihe ikipe ya Rutsiro FC iri ku mwanya wa 12 n’amanota 6.

(HABIMANA Ramadhan)

Comments are closed.