Kiyovu Sport yareze Juvenal Mvuyekure muri RIB

4,038
Kwibuka30

Biravugwa ko ikipe ya Kiyovu sport yamaze kurega muri RIB Bwana Mvuyekure Juvenal wigeze kuyobora iyo kipe akayigeza ku bushorishori bwa ruhago mu Rwanda.

Amakuru avuga ko nyuma y’aho uyu mugabo Juvenal yirukaniwe mu ikipe ya Kiyovu sport yanze gukora icyo bita Ihererekanyabubasha (Handover) n’abamusimbuye ku ntebe y’icyubahiro n’ubuyobozi bw’iyi kipe izwi nk’Urucaca, ikipe ikundwa n’abatari bake mu Rwanda, ikaba ari nayo mpamvu abayobozi bariho ba Kiyovu sport bahisemo kwiyambaza urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ngo abe arirwo ruza kubakemurira ikibazo.

Kwibuka30

Twibutse kuya 27 Nzeri 2020 aribwo abanyamuryango ba Kiyovu SC bazindukiye kuri stade ya Kigali mu nteko rusange, maze batora Mvuyekure Juvenal ku majwi 100 ku ijana, bamwemeza nk’umuyobozi wabo.

Mvuyekure Juvenal yafashije ikipe ya Kiyovu Sport mu myaka ibiri yose, ayigeza ku gasongero ka championnat n’ubwo atgeze ayihesha igikombe cya championnat.

Gusa hari abanenze Bwana Juvenal kuba atazi gutegura kuko inshuro ebyiri zose, uyu mugabo yagiye abura igikombe cyari cyabazwe, agatsindwa n’amakipe mato mu buryo butumvikana, ariko na none uyu muherwe umaze kwigurira indi kipe, azahora yibukwa n’abakunzi ba Kiyovu sport kuba yaragaruye igitinyiro cy’iyi kipe yari isigaye ku izina gusa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.