Kiyovu Sports igiye gutangaza abafana batutse Mukansanga Salima

5,234

Ikipe ya Kiyovu Sports igiye gutangaza amazina y’abafana batutse Umusifuzi Mukansanga Salima ndetse banahanwe by’intangarugero.

Ku mukino w’Umunsi wa 16 wa Shampiyona ubwo Gasogi United yakiraga Kiyovu Sports, kuri Stade ya Bugesera tariki ya 20 Mutarama 2023, abafana b’iyi kipe ntibishimiye imisifurire kugeza n’aho batutse bashaka no gusagarira Umusifuzi Mukansanga Salima.

Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, Kiyovu Sports, yatangaje ko nyuma y’inama yakoranye n’abayabozi b’amatsinda y’abafana ‘Fan Clubs’ hakomeje gushakishwa ababigizemo uruhare kugira ngo babiryozwe.

Yagize iti “Ubuyobozi bw’Ikipe ya Kiyovu Sport bwakoranye inama na Komite iyobora Fan Clubs busaba kumenyekanisha bamwe mu bafana babigizemo uruhare kugira ngo babihanirwe by’intangarugero bibere n’abandi urugero.”

Yakomeje ivuga ko itazihanganira buri wese watesha agaciro umuntu by’umwihariko yishingikirije siporo.

Iti “Mu gihe gito muraza kugezwaho amazina y’abahanwe n’ibihano bahawe. Umuryango wa Kiyovu Sports ukaba utazihanganira buri wese watesha agaciro umuntu aho ava akagera by’umwihariko muri siporo.”

Iri tangaza ryagiye hanze nyuma y’uko Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, yanditse ubutumwa kuri Twitter, ashimira Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago, FERWAFA, ryagize icyo rikora kuri iyi myitwarire idakwiye.

Yagize ati “Nishimiye ko FERWAFA yagize icyo ikora kuri iyi myitwarire idahwitse. Turi kumwe nawe, Mukansanga Salima.”

FERWAFA yatangaje ko yakiriye dosiye y’imyitwarire y’abafana ba Kiyovu Sports ndetse iri kuyisuzuma ngo iyifateho umwanzuro.

Yagize iti “Komisiyo ishinzwe Imyitwarire yamaze gushyikirizwa iyo dosiye kugira ngo ikurikirane icyo kibazo hakurikijwe amategeko ngengamyitwarire ya FERWAFA. Imyanzuro y’iyo komisiyo izatangazwa mu gihe cya vuba.”

Mu mukino Gasogi United yakiriyemo Kiyovu Sports, ku munota wa 67 bamwe mu bafana batangiye guhata Mukansanga Salima wawuyoboye ibitutsi mu ndirimbo bagira bati “Urashaje, Urashaje.’’

Nyuma y’umukino ubwo Mukansanga yaganaga mu rwambariro yanyuze ku bafana ba Kiyovu Sports batangira kuririmba mu ndirimbo zuzuye ibitutsi bagira bati “Malaya, Malaya, Malaya.’’

Ubwo uyu musifuzi yari arenze uruzitiro rw’ikibuga cya Stade ya Bugesera, umwe mu bafana yamanutse ajya guhura na we ngo amusagarire ariko abashinzwe umutekano barahagoboka.

Nyuma y’ibi bikorwa bigayitse haba Kiyovu Sports ubwayo na FERWAFA bamaganye aba bafana ndetse batangaza ko bagomba gushakishwa bagafatirwa ibihano.

(Igihe.com)

Comments are closed.