Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yemeje ko uburenganzira bwa Rusesabagina ari ntamakemwa

7,672

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu iratangaza ko yasuye Paul Rusesabagina ubwo yari afungiye muri Kasho kuri station ya Police, igasanga uburenganzira bwe bwubahirizwa.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’iyi komisiyo kuri uyu wa 22 Nzeri 2020, rivuga ko iyi Komisiyo yasuye Rusesabagina tariki 16 Nzeri 2020 aho yari afungiye kuri Station ya Police ya Remera.

Ivuga ko yagiranye ikiganiro mu muhezo na Rusesabagina, kibanze mibereho ye hari aho yari afungiye mu rwego rwo gusuzuma niba uburenganzira bwe bwubahirizwa mu bijyanye  n’imibereho myiza ndetse n’Ubutabera ari guhabwa.

Komisiyo ivuga ko yasanze:

– Uburenganzira bwe ku mibereho myiza bwubahirizwa. Afungiye mu cyumba cye yihariye, cyagutse, kirimo isuku, urumuri n’umwuka bihagije, gifite ibiryamirwa bikwiye, inzitiramibu, ndetse gifite ubwiherero n’ubwiyuhagiriro busukuye. Afite imyambaro ihagije, isukuye kandi ibitswe neza.

 – Ahabwa ifunguro rikwiye kandi rijyanye n’ubuzima bwe, inshuro eshatu (3) ku munsi, ndetse ahabwa amazi meza yo kunywa igihe cyose ayakeneye.

– Uburenganzira bwe ku buzima burubahirizwa kuko igihe cyose yabaga afite ikibazo kijyanye n’ubuzima yajyanwaga kwa muganga agahabwa ubufasha bukwiye n’imiti akeneye. By’umwihariko, arindwa kwandura icyorezo cya COVID-19 kuko ahabwa ibikoresho bya ngombwa byo kwirinda ndetse n’abamusura bagasabwa kugaragaza icyemezo cy’uko batanduye Covid -19;

– Yoroherejwe kuvugana kuri telefone n’abo mu muryango we baba hanze y’Igihugu;

– Yamenyeshejwe ibyaha aregwa agifatwa kandi inyandiko zimufunga by’agateganyo (PVA, MAP) zujujwe uko bikwiye. Mu gihe cyo kubazwa, uburenganzira bwe bwo kudakorerwa iyicarubozo n’ibindi bikorwa by’ubugome cyangwa bitesha umuntu agaciro, bwarubahirijwe.

– Yihitiyemo abunganizi mu mategeko babiri (2) ku rutonde rw’abunganizi yari yahawe n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, kandi ahabwa umwanya wo kuvugana nabo mu muhezo no gutegurana dosiye;

– Igihe giteganywa n’amategeko cyo kuba dosiye ye yashyikirijwe Ubushinjacyaha ivuye mu Ubugenzacyaha, igihe cyo kuba yaregewe Urukiko, ndetse n’igihe ntarengwa Urukiko rugomba kuba rwaburanishije urubanza kandi rugafata icyemezo ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, cyarubahirijwe;

Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu kandi ivuga ko yabonanye n’abahagarariye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Ubushinjacyaha bukuru, Polisi y’Igihugu n’abunganizi ba Rusesabagina Paul, bavugana ku byavuye mu gikorwa cyo gusura Rusesabagina.

Rusesabagina uregwa ibyaha bikomeye bifitanye isano n’ibitero byagabwe mu Majyepfo y’u Rwanda bikanahitana ubuzima bwa bamwe, ngo yagejeje kuri iyi komisiyo ubuvugizi ku byifuzo bye birimo Kongererwa umwanya wo kuvugana n’abunganizi be mu mategeko no Kongererwa inshuro avugana kuri telephone n’abo mu muryango we.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ruherutse gufata icyemezo cyo gufunga by’agateganyo Paul Rusesabagina nyuma yo gusuzuma rugasanga ko hari impamvu zikomeye zituma uregwa akekwaho gukora ibyaha 13 akurikiranyweho kandi bikaba ari ibyaha bikomeye bihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri.

Paul Rusesabagina utaremeye cyangwa ngo ahakane ibyaha ashinjwa, yajuririye iki cyemezo.

Ubwo yaburanaga ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, yavuze ko niba abarwanyi ba FLN baraje mu Rwanda bakamena amaraso y’abaturage, abyicuza kandi akaba anabisabira imbabazi.

Rusesabagina wagizwe intwari n’amahanga na we akabigenderaho, Perezida Kagame Paul aherutse kuvuga ko uyu mugabo agomba kubazwa amaraso y’Abanyarwanda amuri ku biganza.

(Inkuru ya umuseke.rw)

Comments are closed.