Koreya y’Epfo yasabye amahanga kwifatanya n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Minisitiri Wungirije w’Ububanyi n’Amahanga muri Koreya y’Epfo, Chung Byung-won, yahamagariye amahanga kwisubiraho mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 30 ishize, akifatanya n’abayirokotse.
Minisitiri Chung yavuze ko nk’uko Abanyarwanda basanzwe babigenza, amahanga akwiye kongera imbaraga mu nshingano zayo ku kwifatanya n’abahura n’ibibazo hirya no hino ku Isi, kugira ngo ikomeze itere imbere mu mahoro.
Ubu ni ubutumwa yagejeje ku bari bitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabaye ku wa Kabiri, tariki ya 9 Mata 2024, mu Murwa Mukuru wa Koreya y’Epfo, Seoul.
Iki gikorwa cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu ku bufatanye n’Ikigo cy’Itangazamakuru gishingiye ku Idini ya Gikristo [Far East Broadcasting Company- FEBC Korea].
Cyitabiriwe n’abayobozi muri Guverinoma ya Koreya y’Epfo, ba ambasederi n’abahagarariye ibihugu byabo barenga 55, abarimu muri za kaminuza, abanyeshuri, Abanyarwanda n’abahanzi bose hamwe barenga 120.
Cyabimburiwe n’Urugendo rwo Kwibuka rwahurije hamwe Abanyarwanda baba muri iki gihugu hamwe n’inshuti zabo.
Minisitiri Chung yashimangiye ko kutibagirwa amateka ababaje no gutegera amatwi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ari intambwe ya mbere ishimangira ko amateka atazongera kwisubira.
Ati “U Rwanda rwashimangiye ko ruri ku isonga mu kubaka ubumwe no guhanga udushya muri Afurika, abaturage barwo batsinze amahano yabaye mu bihe byashize batera imbere batumbiriye ahazaza, bashakisha ubwumvikane n’inzira y’iterambere”.
Muri iki gikorwa, hamuritswe filime mbaramakuru ikubiyemo ubuhamya bunyuranye, bugaragaza umumaro wo kwibuka ahashize, kubabarira no gufata inshingano zo kubaka Isi itekanye ku bw’ikiragano kizaza.
Ambasaderi wa Repubulika ya Gabon mu Koreya y’Epfo, Carlos Victor Boungou, unayoboye bagenzi be bahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga muri iki gihugu, yagaragaje ko kwibuka ku nshuro ya 30, ari n’umwanya mwiza wo kwishimira imbaraga zidasanzwe abaturage b’u Rwanda bashyize mu budaheranwa n’imiyoborere idasanzwe ya Perezida Paul Kagame.
Amabasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Nkubito Manzi Bakuramutsa, yashimiye byimazeyo Abanyarwanda bagaragaje ko badashyigikiye Jenoside, hakaba hari n’ababitanzeho ibitambo.
Ati “U Rwanda rwavuye mu icuraburindi, kandi iterambere ryarwo ni igihamya cy’ibyemezo bitoroshye rwafashe. Twahisemo ubumwe no kubazwa ibyo dukora, kandi aya mahitamo yagize uruhare rukomeye mu rugendo rwacu.”
Ambasaderi Bakuramutsa yashimiye Guverinoma ya Koreya y’Epfo n’abandi bafatanyabikorwa b’u Rwanda ku ruhare badahwema kugira mu iterambere ry’igihugu cye, by’umwihariko mu kugera ku ntego rwihaye rwo kuba ruri mu bihugu bifite ubukungu bugereranyije mu 2050.
Comments are closed.