Ku italiki ya 13 Mata 1994 abatutsi barenga 2000 biciwe mu kigo cya Saint Andre

6,025
Tariki ya 13 Mata 1994: Iyicwa ry'Abatutsi muri College Saint André i  Nyamirambo n'ahandi mu gihugu – Panorama

Taliki nk’iyi ngiyi ya 13 Mata umwaka w’i 1994, abatutsi barenga 2000 bari bahungiye muri Groupe scolaire Saint Andre no ku bafurere bishwe urw’agashinyaguro n’interahamwe.

Kimwe na handi hose mu Rwanda, italiki ya 13 Mata 1994 ubwicanyi bwari bumaze gusakara hose nubwo umuryango mpuzamahanga utari wemeza neza ko yari jenoside iri gukorerwa abatutsi, usibye bamwe mu banyamakuru beruraga bakavuga ko mu gihugu cy’u Rwanda hari kubera genoside igakorerwa abatutsi. Ku italiki ya 10 Mata 1994, ikinyamakuru le figaro cyandikirwa mu Bufaransa cyatangaje ko ubwoko bw’abatutsi buri gukorerwa genoside kandi ko ubukana iri gukoranwa mu gihe gito abatutsi basanzwe ari na bake mu Rwanda baza gushiraho.

Ku italiki 13 Mata 1994, kimwe n’ahandi muri Kigali ubwicanyi bwakoranywe umurava, ni nayo taliki abatutsi barenga 2000 bari bahungiye mu ishuri ryisumbuye rya Groupe Scolaire de Saint Andre i Nyamirambo bicwaga urubozo n’interahamwe zabicishije zikoresheje imihoro, amacumu, n’ibindi bikoresho gakondo.

iyi nkuru twayikuye ku rubuga rwa CNLG

Iyicwa ry’Abatutsi muri College Saint André i Nyamirambo
Mu murenge wa Nyamirambo mu kigo cy’ishuri rya St André no muri Kiriziya yitiriwe Mutagatifu Karoli Lwanga hiciwe Abatutsi benshi bari bahahungiye baturuka Butamwa, Nyamirambo (Kivugiza, Mumena), Nyakabanda, Rwezamenyo, Kabusunzu, Nyarugenge (Biryogo). Bamwe muribo bagiye mu Kiriziya abandi bajya muri St André, abandi bajya mu kigo cy’abafurere cya St Joseph kiri i Nyamirambo.
Muri Kiriziya ya Karoli Lwanga hiciwe Abatutsi bake ugereranije n’abiciwe muri St André n’ubwo nabo bari bake ugereranije n’abiciwe mu kigo cya St Joseph kuko abari aho hose bavuzwe haruguru bumvaga amakuru y’uko St Joseph hari benshi kandi abihaye Imana babafashe neza ntawabakoraho bose bagahita bagerageza kuba ariho bajya. Nyuma yo kwica abari bahungiye muri St André no muri Karoli Lwanga, bagiye kwica abari muri St Joseph kugeza n’aho bishemo bamwe mu bafurere bari banze ko abo Batutsi bicwa.
Abaharokokeye bahamya ko Abatutsi bari bahahungiye barengaga 2,000 kuko na nyuma yo kubica imirambo yari myinshi cyane igerekeranye.

(Src:Cnlg)

Comments are closed.