Ku munsi we wa kabiri, Prezida Faustin-Archange yawugeneye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi

5,574
Kwibuka30

Kuri uyu wa Gatanu, Perezida wa Centrafurika, Faustin-Archange Touadéra yageze mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi mu karere ka Musanze, aherekejwe na Minisitri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr.Vincent  Biruta, yakirwa na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney n’abandi bayobozi batandukanye.

Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi watashywe tariki 4 Nyakanga muri uyu mwaka, ukaba utuyemo imiryango 144 yari ituye mu buryo butaberanye n’aka gace ku bukerarugendo.

Perezida Touadera akihagera yahise asobanurirwa ibijyanye n’uyu Mudugudu hakurikiraho kuwusura.

Ibice byasuwe birimo Ikigo Nderabuzima cya Kinigi cyavuguruwe,Urwunge rw’Amashuri rwa Kampanga ya 2 rwashyizwemo ibyumba bibiri byigishirizwamo amasomo y’ikoranabuhanga, urugo mbonezamikurire y’abana bato n’inyubako nyir’izina zituyemo abaturage.

Kwibuka30

Nyuma y’uru ruzinduko, Minisitiri Gatabazi yavuze ko basobanuriye uyu mushyitsi  impamvu Leta y’u Rwanda yatekereje iyi Midugudu.

Abaturage batujwe mu Mudugudu bavuze ko gusurwa na Perezida Faustin-Archange Touadéra ari ikimenyetso gikomeye cy’agaciro bahawe na Perezida Paul Kagame, bakamwizeza ko bazakomeza kumushyigikira mu rugamba rw’iterambere ry’Igihugu.

Leave A Reply

Your email address will not be published.