Ku myaka 40 gusa y’amavuko Andrés Iniesta yasezeye ruhago yari yarihebeye

0

Umunyabigwi, umukunzi wa Ruhago, Umunya-Espagne Andrés Iniesta wabiciye bigacika, agakinira amakipe akomeye harimo FC Barcelone yo muri Espagne, yamaze gutangaza ko yashyize akadomo ku mukino yari yarihebeye, umukino yamazemo imyaka igera kuri 22 akina nk’uwabigize umwuga, asezeye kuri ruhago afite imyaka 44 y’amavuko.

Iniesta wakinaga mu kibuga hagati, yegukanye irushanwa rya UEFA Champions League inshuro enye mu myaka 10 n’igice yamaze muri FC Barcelone.

Yafashije Espagne kwegukana Igikombe cy’Isi ubwo yatsindaga igitego ku mukino wa nyuma mu 2010, ndetse n’ibikombe bibiri by’u Burayi mu 2008 na 2012.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 7 Ukwakira, ni bwo yatangaje ko agiye gusezera gukina nk’uwabigize umwuga.

Mu mashusho y’iminota ibiri n’amasegonda 20 yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, uyu Munya-Espagne w’imyaka 40, yabajijwe icyo umupira w’amaguru usobanuye kuri we.

Yabanje kwihanagura amarira maze asubiza agira ati:“Kuri njye, umupira w’amaguru wari…”, mbere y’uko hakurikiraho icyo abantu batandukanye barimo Luis Enrique, Louis Van Gaal na Pep Guardiola bamutoje bamuvugaho.

Comments are closed.