Kugabanya inkunga ku isi kwa Trump gushobora guteza impfu miliyoni 14 mu myaka itanu

197
kwibuka31

Ubushakashatsi bushya buvuga ko icyemezo cya Perezida w’Amerika Donald Trump cyo kugabanya nyinshi mu nkunga y’icyo gihugu igenewe ubutabazi mu mahanga, gushobora gutuma abantu barenga miliyoni 14 b’inyongera bapfa bitarenze mu mwaka wa 2030.

Ubu bushakashatsi bwatangajwe ku wa mbere mu kinyamakuru gitangazwamo ubushakashatsi ku buvuzi, the Lancet, bwasanze kimwe cya gatatu (1/3) cy’abari muri ibyo byago byo gupfa imburagihe ari abana.

Muri Werurwe (3) uyu mwaka, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Marco Rubio yavuze ko ubutegetsi bwa Perezida Trump bwakuyeho ikigero kirenga 80% cya gahunda zose zo mu kigo cy’Amerika cy’imfashanyo mu mahanga cyitwa USAID.

Mu itangazo yasohoye, Davide Rasella, umwe mu bakoze ubu bushakashatsi, yagize ati: “Ku bihugu byinshi bifite ubukungu bwo ku rwego rwo hasi n’ibifite ubukungu buciriritse, ingaruka izavamo yagereranywa ku munzani n’icyorezo cyo ku rwego rw’isi cyangwa intambara ikomeye irwanishwa intwaro.”

Rasella, umushakashatsi mu kigo cy’ubushakashatsi ku buzima ku isi cyitwa ‘Barcelona Institute for Global Health’ cyo muri Espagne, yongeyeho ko kugabanya inkunga “biteje ibyago byo guhagarika bitunguranye – ndetse no kuvanaho – iterambere ryagezweho mu myaka 20 mu buzima bw’abaturage batishoboye”.

Amerika, igihugu cya mbere ku isi gitanga imfashanyo nyinshi y’ubutabazi, ikorera mu bihugu birenga 60, ahanini binyuze ku bantu bahawe akazi ka kontaro y’igihe runaka.

Minisitiri Rubio avuga ko hakiri gahunda zigera hafi ku 1,000 zizakora “neza kurushaho” ziyobowe na minisiteri y’ububanyi n’amahanga ibiganiriyeho n’inteko ishingamategeko.

Ariko abakozi ba ONU bavuga ko ukuntu ibintu byifashe ahantu hacyeneraga inkunga bitarimo kumera neza.

Mu kwezi gushize, umukozi wa ONU yabwiye itangazamakuru ko abantu babarirwa mu bihumbi amagana barimo “kwicwa n’inzara gahoro gahoro” mu nkambi z’impunzi muri Kenya, nyuma yaho kugabanya imfashanyo kw’Amerika kugabanyije ingano y’ifunguro ry’impunzi rikagera ku kigero cya mbere cyo hasi cyane kibayeho kugeza ubu.

Ku bitaro by’i Kakuma, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Kenya, BBC dukesha iyi nkuru yabonye umwana watambukaga bigoranye ndetse wagaragazaga ibimenyetso by’imirire mibi, birimo no kuba igice cy’uruhu rwe cyari kiriho iminkanyari ndetse n’uruhu rwe ruvuvuka.

Comments are closed.