Kutantora yaba ari amwe mu mahitamo mabi mwaba mukoze mu buzima – Donald Trump

726

Bwana Donald Trump wigeze kuba perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika akaba yifuza kongera guhatanira uno mwanya, yasabye abanyamerika kumugirira icyizere bakamutora kuko aribwo bazagira amahoro.

Ibi Donald Trump yongeye abwira inteko ko kutamutora yaba ari umwe mu myanzuro mibi Umunyamerika yaba akoze, yagize ati:”Amahitamo meza ni ugutora Donald Trump, muramutse mutantoye mwaba mukoze amwe mu mahitamo mabi mu buzima bwanyu kuko mwazabyicuza imyaka myinshi”

Uyu mugabo yakomeje aburira abaturage be ko gutora Harris bahanganye ari uguhitamo intambara, ati:”Muhisemo Harris mwaba muhisemo intambara, ntibyafata igihe mutisanze mu ntambara ya gatatu y’isi, abana banyu bakisanga boherejwe kujya gupfira mu ntambara zidafite ubusobanuro”

Abakandida babiri bamaze iminsi bahanganye bikomeye aho buri umwe aba ari gushakisha amajwi mu nteko itora, ndetse Trump we akaba yizeza Abanyamerika ko ingoma ye izarangwa n’amahoro no kwita ku bibazo by’Abanyemerika we yemeza ko ubukungu bwabo buhagaze nabi kuva ubwo JOE BIDEN yagereye ku butegetsi.

Comments are closed.