“Kwibuka si umuhango, ahubwo ni igihango” Hon. Bamporiki

9,442
Ubuzima bushaririye Hon BAMPORIKI Eduard yaciye i Kigali | Kuburara no  kumburwa - YouTube

Umunyamabanga wa Leta muri ministeri y’urubyiruko n’umuco yihanganishije ababuze ababo muri jenoside yakorewe abatutsi.

Kuri uyu wa kane taliki ya 7 Mata 2022, u Rwanda, inshuti z’u Rwanda n’isi yose muri rusange haribukwa hakanazirikanwa jenoside yakorewe abatutsi, by’umwihariko mu Rwanda hakaba hatangiye icyunamo kimara iminsi 7 u Rwanda n’Abanyarwanda bunamira inzirakarengane zishwe muri jenoside.

Inshuti z’u Rwanda n’isi muri rusange bari kohereza ubutumwa bwo kwihanganisha Abanyarwanda muri bino bigoye, ni muri uwo mujyo na Bwana BAMPORIKI Edouard yageneye ubutumwa abarokotse aranabihanganisha anibutsa ko kwibuka atari umuhango nk’indi yose, ko ahubwoa ri igihango.

Mu butumwa bwe Bwana BAMPORIKI Edouard abinyujije kuri twitter ye yagize ati:” Kwibuka no Kunamira Abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni Igihango si Umuhango. Abakuru, abazi aya mateka, mu ngorane zose zaranze uru rugendo mbifurije gukomera no gukomezanya

Bamporiki Edouard wivugira ubwe ko yavutse mu muryango w’abakoze jenoside, ni umwe mu bantu bazwi ndetse bakunzwe cyane n’urubyiruko kubera uburyo akangurira abantu batandukanye kutagoreka amateka y’igihugu ndetse akanakangurira benshi kurangwa n’Ubunyarwanda bakirinda virusi y’amako kuko ariyo yagejeje habi igihugu.

Bamporiki Edouard yahaye Perezida Kagame isezerano rikomeye nyuma yuko  amuhaye imirimo mishya | IBYAMAMARE.com

Comments are closed.