Kwibuka29: Hagarutswe ku bwicanyi n’urwango mu baturanyi b’u Rwanda
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascène, yakomoje ku buryo ingengabitekerezo ya Jenoside yavuye mu Rwanda igakomereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bitewe n’umutwe w’terabwoba wa FDLR umaze imyaka irenga 25 widegembya kandi bihabanye n’ibyo Umuryango Mpuzamahanga wiyemeje.
Yavuze ko FDLR ari umutwe washinzwe n’abahunze u Rwanda nyuma yo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri ubu ukaba utararandurwa ukaba ukomeje gusigasirwa n’ababakomokaho ndetse n’abandi bagendera ku matwara y’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo gutangiza icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Minisitiri Dr. Bizimana yagarutse ku kuba intego y’Umuryangow’Abibumbye yo kwemeza ko taliki ya 7 Mata nk’umunsi ibihugu bizirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itaragerwaho, kuko ingengabitekerezo ya Jenoside igihari kandi ari icyemezo cyagombaga gufasha amahanga kwigira ku byabaye.
Nyuma yo kwigira ku mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, binyuze mu kwifatanya na rwo kwibuka abasaga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ibihugu byari byitezweho gutanga umusanzu wabyo mu gukumira Jenoside n’igisa na yo cyose ariko ngo si ko bimeze.
Yagize ati: “Kuva mu mwaka wa 2004, Umuryangow’Abibumbye wemeje ko taliki ya 7 Mata ari umunsi ibihugu bizirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bigamije gukuramo amasomo yo gukumira indi Jenoside. Ni cyemezo kitaragera ku ntego cyashyiriweho kuko ingengabitekerezo ya Jenoside itaracika mu Karere.
Umutwe wa FDLR, uhuje abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi n’abakigendera ku matwara yayo, nturarandurwa. Leta ya Congo ifatanya na wo ikanimika urwango n’ubwicanyi bwibasira Abanyekongo b’Abatutsi batuye muri Congo kubera amateka batahisemo.”
Yakomeje agaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi ifite imizi mu bukoloni butubahirije amasezerano bwagiranye n’Umuryango w’Abibumbye mu mwaka wa 1922 akavugururwa mu mwaka wa 1946, yasabaga Abakoloni guha abenegihugu ubwisanzure bwuzuye mu kwiyoborera igihugu nta vangura rishingiye ku bwoko, igitsina, ururimi cyangwa idini.
Taliki 13 Ukuboza 1946 u Bubiligi bwari bukolonije u Rwanda bwashyizeho itegeko rigena ko buzabyubahiriza ariko bwabirenzeho bushyiraho ubutegetsi bw’irondabwoko bwa PARMEHUTU, ari na bwo bwabaye intandaro ya Jenoside mu mateka y’u Rwanda kuva mu 1959.
Yakomeje agira ati: “Ingaruka z’iyi ngengabitekerezo y’urwango yashyizwe mu Rwanda iracyadukurikiranye kugeza n’ubu.”
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, na we yakomoje ku bwicanyi n’imvugo z’urwango bikirangwa mu mbibi z’u Rwanda, agaragaza ko Abanyarwanda batazahwema kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kubera ko iyo ijenjekewe ihererekanywa mu bisekuru.
Mu Ijambo rye yagize ati: “Ntidushobora kwirengagiza ubwicanyi n’imvugo z’urwango bikomeje kuba akarande ahatari kure ya hano. Mu ngaruka nyinshi bigira, uyu munsi ushobora kwibonera ubuhezanguni nk’ubwo twabonye mu 1994. Guhakana Jenoside biteza akaga kandi ni uburyo bwo gushaka kuniga ukuri.
Dukwiye kurwanya ingengabitekerezo y’abahindura ukuri kubera ko ihererekanywa igisekuru ku kindi. Tugomba kurwanya ubuhakanyi kubera ko ni bwo butumwa amateka yongera kwisubiramo.”
Perezida Kagame yaboneyeho kumenyesha urubyiruko rw’u Rwanda ko rufite amahirwe yo kuba rufite Igihugu rwita imuhira kitagira umuntu n’umwe giheza. Yavuze ko ari ingenzi gushishikariza abakiri bato kwiga ahahise h’Igihugu cyabo kugira ngo bazakiyobore basobanukiwe kandi bafata inshingano bakemera no kuzibazwa.
Ati: “Iyo ni yo ntego yo Kwibuka Twiyubaka.”
Comments are closed.