Kwita Izina 20:  Ngaya  amazina mashya yiswe Abana b’ingagi 40

358
kwibuka31
Madame Jeannette KAGAME nawe yari mu bitabiriye umuhango wo kwita izina

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Nzeri 2025, Ku nshuro ya 20 ,  u Rwanda rwise amazina abana b’ingagi baheruka kuvuka  mu muhango ngarukamwaka ugamije kubungabunga ibidukikije no gukurura abakerarugendo. Muri uyu mwaka, abana b’ingagi 40 bavutse mu 2024 na 2025 nibo bahawe amazina.

Ni umuhango wabereye muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, aho witabiriwe n’ibyamamare biturutse hirya no hino ku isi. Ni ibirori kandi byitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame, Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva n’abandi bayobozi batandukanye.

Madamu Jeannette Kagame yahaye izina rya Cyerekezo umwana w’ingagi ukomoka mu muryango wa Musilikare.

Undi wise izina ingagi ni Javier Pastore wahoze akinira Paris Saint Germain yo mu Bufaransa. Pastore yayise Ganza, ikaba ikomoka mu muryango wa Igisha.

Tunku Ali Redhauddin Ibni Tuanku Muhriz we yise umwana w’ingagi izina rya Ntarungu, akaba avuka mu muryango wa Kwitonda.

Vivien Ressler, ufite fondasiyo ifasha mu by’uburezi n’ubuzima, yise izina Higa umwana w’ingagi ukomoka mu muryango wa Ntambara.

Abandi bantu bise amazina abana b’ingagi barimo Ruth Fisher, wise izina Nkomoko ingagi yo mu muryango wa Ntambara.

Niyonzima Jean de Dieu, ufite ubumuga bwo kutareba, nawe yise izina umwana w’ingagi aho yamwise Terimbere, uyu mwana ni uwo mu muryango wa Mahoro.

Andi mazina yahawe abana b’ingagi ni: Atete, ryahawe umwana ukomoka mu muryango wa Mutobo; Gakondo, ryahawe umwana uvuka mu muryango wa Muhoza; Mushumbamwiza, ryahawe ingagi ivuka mu muryango wa Hirwa; Umutoni, ryahawe uvuka mu muryango wa Kwitonda.

Unguka na Rufatiro bakomoka mu muryango wa Matsiko Cyuzuzo, naho Tsinda ni umwana wo mu muryango wa Hirwa. Kwihanga ryahawe umwana uvuka mu muryango wa Kwisanga, mu gihe umwana w’ingagi wo mu muryango wa Mutobo yahawe izina rya Amahitamo.

Minisitiri w’Intebe nawe ari mu bitabiriye umuhango wo kwita izina ingagi
Abanyamahanga n’ibyamamare bitandukanye mu mwambaro nyarwanda

(Inkuru ya MANISHIMWE Janvier/ Indorerwamo.com)

Comments are closed.