Kwizera Olivier ufatwa nk’umunyezamu wa mbere mu Rwanda yirukanywe muri Rayon

12,985

Ikipe ya Rayon Sport yatangaje ko yazereye abakinnyi bayo bagera kuri batandatu harimo na Kwizera Oliveier ufatwa nk’umunyezamu wa mbere mu gihugu.

Nyuma yo gusinyisha bamwe mu bakinnyi bazafasha iyi kipe ya Rayon sport mu rugamba rwo gushaka gutwara byibuze kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda mu Mwaka w’imikino utaha, kuri ubu iyo kipe ya rubanda yatangaje ko yasheshe amasezerano yari ifitanye na bamwe mu bakinnyi bayo.

Ikipe ya Rayon Sport ibinyujije kuri TV yayo ikorera kuriyoutube, yatangaje ko itandukanye n’abakinnyi bayo 6 barimo na KWIZERA Olivier ufatira ikipe y’igihugu, kugeza ubu benshi bemeza ko ariwe munyezamu wa mbere mu gihugu. Abandi bakinnyi Rayon sport yanzuye ko bagomba gukurikira Olivier mu muryango usohoka muri iyo kipe ni Nizigiyimana Karim Mackenzi, Sekamana Maxime, Habimana Hussein, Ishimwe Kevin na Bukuru Christophe.

Twibutse ko bano bakinnyi bose bari barangije amasezerano n’ikipe ya Rayon Sport, ariko ubuyobozi bw’iyi kipe buhitamo kutayongera nubwo bwose muri aba bakinnyi hari bamwe bamwe bifuzaga kongera kuyavugurura.

Myugariro wa Rayon Sport Bwana MAKENZI nawe ari mu basezerewe mu ikipe ya Rayon Sport

Kwizera Olivier nawe ari mubasezerewe mu ikipe ya Rayon Sport

Comments are closed.