“LAROUSSE” yemeye gukosora inyandiko yakoresheje ipfobya genoside

8,100
Kwibuka30

Kera kabaye inzu y’ibitabo ya Larousse yemeye gukosora inyandiko yari yakoresheje yagaragayemo gupfobya genoside.

Kwibuka30

Me GISAGARA Richard uhagarariye umuryango w’Abanyarwanda batuye mu Bufaransa yatangarije ikinyamakuru igihe.com dukesha iyi nkuru ko inzu ya LAROUSSE yemeye gukosora inyandiko yari yashyize mu nkoranyamagambo igenewe abana bari hagati y’imyaka 7-11 yari iherutse gushyira hanze mu minsi ishize. Muri iyo nkoranyamagambo, LAROUSSE yavugaga ko U Rwanda kimwe n’u Burundi ari ibihugu byaranzwemo n’intambara y’amoko abiri abahutu n’abatutsi (Guerre civile), ikintu imiryango y’abarengera inyungu z’Abarokotse ku icumu rya Genoside yakorewe abatutsi babonye ko ari ugupfobya genoside cyane ko ibyo bihugu byombi bifite amateka atandukanye.

Me GISAGARA RICHARD yavuze ko ubuyobozi bwa LAROUSSE bwemeye gukosora iyo nyandiko ariko akaba atanyuzwe n’ibisobanuro ubuyobozi bwa Larousse bwatanze kuko bwavuze ko banze gukoresha ijambo Genocide ku bana, ibintu Me Richard avuga ko atari byo kuko umwana apfira mu iterura.

Larousse ni inzu yandika ikanacuruza ibitabo ikorera mu gihugu cy’Ubufaransa, ifatwa nk’inzu ikomeye muri iyo mirimo kandi ufashe uburyo yemerwa hari impungenge ko byari kujya mu matwi y’abana benshi bigatuma inyito y’ibyabereye mu Rwanda itagira ubusobanuro nyabwo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.