“Leta nta ruhare yagize mu kuzana Rusesabagina, yafashije uwashakaga kumugeza i Kgl” Min Businge

6,761
Kwibuka30
Minisitiri w'ubutabera w'u Rwanda Johnston Busingye (iburyo) mu kiganiro UpFront cya Al Jazeera

Ministre w’ubutabera Bwana Businge Johnson yatanze umucyo ku buryo Rusesabagina yagejejwe mu Rwanda.

Uburyo Rusesabagina yagejejwe mu Rwanda ni imwe mu ngingo ziri kuburanwaho mu rubanza rwe, we avuga ko yashimuswe akagezwa mu Rwanda, Perezida Paul Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize yavuze ko ari “we wanizanye”.

Mu itangazo minisiteri y’ubutabera y’u Rwanda yasohoye, yahaye umutwe uvuga ngo “gutanga umucyo ku kiganiro na Al Jazeera”, yavuze ko bimwe mu byavugiwe muri icyo kiganiro cyatangajwe ku itariki ya 26 y’uku kwezi kwa kabiri “ku ruhande rumwe bishingiye ku majwi yo mu ibanga adasobanuye aho leta ihagaze”.

Mu kiganiro n’umunyamakuru Marc Lamont Hill wa Al Jazeera, Bwana Busingye yagize ati:

“Hari umuntu wari umaze igihe kirekire akorana na Rusesabagina, wakurikiranywe n’urwego rwacu rugenza ibyaha, wemeye kumuzana kandi ubwishyu bwari ubwo gufasha umugambi w’uyu mugabo wo gutwara Rusesabagina akamugeza mu Rwanda”.

Kwibuka30

“Leta nta ruhare yagize mu kumutwara. Kwari ugufasha uyu mugabo washakaga kumuzana mu Rwanda”.

Bwana Busingye yabwiye Al Jazeera ko u Rwanda rwakurikije amategeko mu gushuka Rusesabagina – ufite ubwenegihugu bw’Ububiligi akaba afite n’uburenganzira bwo gutura muri Amerika – ngo ajye mu ndege yamugejeje mu Rwanda.

Ati: “Mu mategeko mpuzamahanga mpanabyaha, gushuka abantu bakajya ahantu bashobora gushyikirizwa ubutabera byarabaye mu mategeko y’ibihugu byinshi”.

Abajijwe niba bikurikije amategeko kuba Rusesabagina yarajyanwe mu Rwanda atari ku bushake bwe, Bwana Busingye yagize ati: “Yego, birayakurikije”.

Umuryango wa Rusesabagina, imiryango imwe iharanira uburenganzira bwa muntu, bamwe mu bagize inteko ishingamategeko y’Amerika n’inteko ishingamategeko y’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE), bavuze ko ijyanwa rye mu Rwanda rinyuranyije n’amategeko mpuzamahanga, basaba ko ahita arekurwa ako kanya.

Leave A Reply

Your email address will not be published.