Leta yafunze burundu itorero rizwi nk’Umuriro wa Pentekote kubera amacakubiri

818

Itorero ry’Umuriro wa Pentekote mu Rwanda ririmo abadakozwa gukurikiza gahunda za Leta, gucamo ibice no kubiba amacakubiri n’amakimbirane ahoraho mu Bakristo, ryongeye gufungwa mu Rwanda.

Ni ibyemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) binyuze mu ibaruwa yo ku wa 30 Nyakanga 2024, yandikiwe Pasiteri Ntawukuriryayo Corneille uyoboraga iri torero.

Ibaruwa ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru ifitiye kopi, igashyirwaho umukono n’Umuyobozi wa RGB, Madamu Usta Kayitesi, isobanura ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’igenzura ryimbitse ryakozwe ku bikorwa by’iri torero.

RGB ivuga ko basanze muri iri torero harimo gucamo ibice no kubiba amacakubiri n’amakimbirane by’urudaca mu bakristo, ku buryo bibabuza umudendezo n’ituze.

Ngo basanze zimwe mu nyigisho z’iri torero ziyobya abaturage zibakangurira kutitabira zimwe muri gahunda z’iterambere ku buryo bigira ingaruka mbi ku baturage.

RGB isobanura ko yasanze iri torero ritagira zimwe mu nzego ziteganywa n’amategeko bityo amategeko akaba atubahirizwa muri iri torero detse ubuyobozi bukaba bwaracitsemo ibice.

Iti:Kuba ubuyobozi bw’Itorero butujuje ibisabwa biteganywa n’Itegeko rigenga imiryango ishingiye ku myemerere.”

Hari kandi kuba Itorero hari bimwe rigenderaho biri mu mategeko ngenga-mikorere bidateganyijwe mu mategeko shingiro.

Itorero Umuriro wa Pantekote rimaze iminsi mu bibazo byo kutumvikana bishingiye ku mitungo no kuba bamwe badakozwa gahunda za Leta, bagendera ku myemerere bishakiye.

Urugero rwa hafi ni urw’abatarikingije COVID-19 bafata abahawe inkingo nk’abashatse kwigomeka ku Itorero.

Ni mu gihe kandi harimo abadakozwa gahunda zo kuboneza urubyaro n’izindi z’ubuzima bavuga ko ari ukugomera Imana.

Nko gukoresha agakingirizo cyangwa kwiyakana mu gikorwa cy’abashakanye hari abavuga ko ntaho bitaniye no kwica kuko iyo “Intanga zigumye mu gakingirizo cyangwa ntizijye aho zagenewe ntaho ngo bitaniye no kwica.”

Bamwe mu basengera muri iri torero bashyizwemo inyigisho ko akazi kabo ari ugusenga gusa ko ibindi byose ari iby’Isi bazabisiga bakaguruka bakigira mu ijuru ahataba imihangayiko, n’indi myemerere itangaje.

Itorero Umuriro wa Pentekote ryashinzwe mu mwaka wa 2001 nyuma y’uko Pasiteri Majyambere Joseph wahoze ariyobora mbere yo gupfa muri 2021 yari yiyomoye kuri ADEPR.

Comments are closed.