Leta y’u Burundi ifunze imipaka yose yayihuzaga n’igihugu cy’u Rwanda

3,762
Kwibuka30

Igihugu cy’u Burundi kimaze gutangaza ku mugaragaro gifunze imipaka yose yahuzaga icyo gihugu n’u Rwanda.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mu Burundi amaze gutangaza ko igihugu cye cyongeye gufunga imipaka yose yo ku butaka yahuzaga icyo gihugu n’u Rwanda. Ibi byavuye mu nama minisitiri Martin NITERETSE amaze kugirana na bamwe mu bikomerezwa muri iyo minisiteri, inama yabereye mu Ntara ya Kayanza.

Bwana Martin yagize ati:”Uyu munsi twafunze imipaka, ntawongera kwambuka umupaka ava cyangwa yinjira mu Burundi, imipaka yose yo ku butaka irafunzwe guhera uyu munsi

Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’aho perezida w’u Burundi nyakubahwa Evariste Ndayishimiye ashinjije u Rwanda gucumbikira no gufasha mu buryo butaziguye abarwanyi bo mu mutwe wa RED Tabara baherutse gutera icyo gihugu bakica abatari bake mu gace ka Gatumba, agace kegereye igihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Kwibuka30

Mnisitiri MArtin niwe wasomye itangazo mu izina rya Leta y’u Burundi, ati:”Guhera none, imipaka irafunze”

Icyo gihe perezida Evariste yavuze ko igihugu cye kigiye gufata ingingo zose zishoboka, ndetse icyo gihe yavuze ko u Rwanda rwakomeje kwimana bamwe mu Barundi bashatse guhirika inzego mu mwaka wa 2015.

Kugeza ubu guverinoma y’u Rwanda ntacyo iravuga kuri uwo mwanzuro wa Leta y’u Burundi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.