Leta y’u Burundi imaze gushyira hanze abaraye bahitwanywe n’igitero cya RED-Tabara

1,094
Kwibuka30

Umuvugizi wa Leta y’u Burundi amaze kwemeza igitero cyaraye gikozwe n’umutwe wa RED-Tabara yongera ashyira mu majwi Leta y’u Rwanda ko ariyo ikomeje gufasha no gucumbikira uwo mutwe w’iterabwoba.

Mu nkuru yacu yo muri kino gitondo nibwo twabagejejeho amakuru y’abantu baraye biciwe mu gitero natwe twakekaga ko cyakozwe n’umutwe utavuga rumwe na Leta y’u Burundi RED-Tabara, icyo gihe imibare yavugaga ko abiciwe muri icyo gitero bagera ku 9, kikaba ari igitero cyagabwe mu ntara ya Bubanza.

Nyuma y’aya makuru, Leta y’u Burundi ibinyujije mu ijwi ry’umuvugizi wa guverinoma Bwana Jerome NIYONZIMA yemeje ko koko icyo gihugu cyaraye gitewe n’umutwe wa RED-Tabara ahagana saa tatu z’ijoro kuri iki cyumweru taliki ya 25 Gashyantare 2024.

Kwibuka30

Uyu mugabo yavuze ko icyo gitero cyahitanye abaturage b’abasivili bagera kuri batanu (5) harimo abagore batatu. Iki gitero kandi cyahitanye umusivili wari utwaye imodoka, hongera hatwikwa indi modoka na moto byari biparitse ku cyicaro cy’ishyaka rya CNDD FDD ryo muri Bubanza muri Zone ya Buringa.

Jerome NIYONZIMA yongeye gushyira mu majwi u Rwanda kuba arirwo rushyigikiye uno mutwe w’iterabwoba.

Bwana NIYONZIMA yateye utwatsi uwo mutwe wa RED-Tabara n’abawufasha bose harimo na Leta y’u Rwanda, ndetse akavuga ko Leta ya Gitega inenga cyane imyitwarire ya Leta y’u Rwanda rwiha gufasha no gutera inkunga abahungabanya umutekano w’abaturage b’Abarundi.

Kugeza ubu RED-Tabara izwiho kwigamba kuri buri gitero iba yakoze ntacyo iravuga kuri ano makuru, ndetse na Leta y’u Rwanda yongeye gushyirwa mu majwi ntiragira icyo ibivugaho, gusa u Rwanda rwakomeje guhakana ibi birego ivuga ko ntaho ihuriye na RED-Tabara. Leta y’u Burundi yakomeje gusaba u Rwanda ko rwayoherereza abantu bashatse guhirika ubutegetsi mu mwaka wa 2015 ariko kugeza ubu ibihugu byombi bikaba bitari byemeranywa kuri ino ngingo kuko u Rwanda ruvuga ko hari amategeko mpuzamahanga agenga impunzi n’abayihungiyeho, akaba ari naho igihugu cy’u Burundi gihera kivuga ko u Rwanda rububaniye nabi.

Kino gitero kije gikurikira igiherutse kuba mu mpera z’umwaka ushize mu Gatumba nabwo cyahitanye abatari bake.

Leave A Reply

Your email address will not be published.